Umwicanyi utangaje yagabye igitero kuri Visi perezida wa Argentine, ubwo yari mo aramutsa, abayoboke be imbere y’urugo rwe, mu kivunge cyari imbere ye hatungutse umugabo witwaje imbunda ahita ayimutunga mu mason go amurase nyamara imbunda yanga kurekura amasasu.
Uyu mugabo yanabaye Perezida w’Argentine kuva mumwaka wa 2007 ageza 2015,ubu akaba ariwe Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.
Ibi Perezida Alberto Fernandez yabigarutse ho anavuga ko iyo mbunda yari yuzuye amasasu ariko ntibashe kuyarekura ubwo uyu mugabo yakururaga imbarutso.
Visi Perezida Cristina Fernandez amaze igihe arimo kuburana urubanza aregwa mo ruswa, nyamara we agahakana ibyo aregwa. ibi byabaye akiva mu rukiko.
Nk’uko byasohotse mu itangazamakuru ryo muri aka gace, rivuga ko uwo mwicanyi ari umunya-Bresil w’imyaka 35, wahise afatwa agafungwa na polisi. Kugeza ubu bakaba bakiri gushakisha icyabimuteye.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Alberto yamaganye iki gitero cyagabwe kuri visi perezida avuga ko ari kimwe mu bintu bikomeye bibaye kuva igihugu cyabo cyasubira kubaho muri demokarasi mu 1983.
Alberto yagize ati: “Dushobora kutumvikana, dushobora kugira ibintu bikomeye tutumvikanaho, ariko amagambo y’urwango ntakwiye kwimakazwa kuko ahembera urugomo kandi ntabwo urugomo ruturana na demokarasi.”
Yatangaje kandi ko none kuwa gatanu ari ikiruhuko mu gihugu kugira ngo abaturage “bavuge ibyo bifuza ku kurengera ubuzima, demokarasi, no kwifatanya na visi perezida”.
Uwineza Adeline