Mu kiganiro n’itangazamakuru umukuru w’igihugu cy’Afurika y’Epfo yakojeje isoni Perezida Tshisekedi, agaragaza ko ataguma ku ijambo yavuze, bivuze ko asa n’ufite indimi 2 mu kanwa kamwe.
Uyu mukuru w’igihugu cy’Afurika y’Epfo yakojeje isoni mugenzi we ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru akavuguruza Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku kibazo cyo kuganira n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za RDC.
Muri iki kiganiro abo bakuru b’ibihugu byombi bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane ubwo Ramaphosa yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri RDC, Tshisekedi yavuze ko atazigera aganira na M23 mu gihe Ramaphosa we yavuze ko inzira zishoboka ari ibiganiro kandi na Tshisekedi yabyemeye.
Afurika y’Epfo na RDC ni bimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC wemeye kohereza ingabo muri Congo, nubwo igihe n’uburyo bizakorwamo bitarasobanuka dore ko hasanzweyo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.Cyril Ramaphosa yaganiriye na Perezida Tshisekedi
Congo imaze igihe ishaka ko ingabo zijya kuyifasha kugarura umutekano mu Burasirazuba bwayo zijya ku rugamba zikarwanya umutwe wa M23 mu gihe inzego zitandukanye zo zigaragaza ko byaba byiza hashyizwe imbere ibiganiro.
Tshisekedi yongeye gutsemba kuri uyu wa Kane, avuga ko atazigera aganira na M23 kuko ngo ari igikoresho.
Ati “Higeze kuba ibiganiro ariko muri M23 habamo gucikamo ibice. Igice kimwe cyagumye muri RDC ndetse kijya no mu nzego za Leta nk’igisirikare, ikindi gice kirigumura kirahunga kugira ngo kibone uko kizakomeza guteza umutekano muke.”
“Ukuri ni uko ibyo aribyo bitunze u Rwanda. Ako kavuyo muri RDC ni ko kabeshejeho u Rwanda. Ni yo mpamvu RDC yanze kuganira n’ibyo birumirahabiri.”
Nubwo Tshisekedi avuga ko atazaganira na M23 akanayita umutwe w’iterabwoba, yavuze ko gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abayigize zigeze kure.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, we yavuze ko nta bundi buryo butari ibiganiro, buzakemura ibibazo bya Congo kandi ko yabiganiriyeho na Tshisekedi mu buryo burambuye.
Aha yagize ati “Twaganiriye ku bibazo bitandukanye, dutanga uko dutekereza ibintu ku bijyanye no gukemura amakimbirane haba ku mugabane wacu no ku rwego mpuzamahanga. Twemeranyije ko uburyo bwiza butanga umusaruro ari igihe abantu bicaye hamwe bakaganira.”
Yakomeje avuga ati” Ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC biri gukemurwa bigizwemo uruhare n’imiryango yacu ihuza uturere harimo na Afurika Yunze Ubumwe. SADC nayo irimo, EAC bose bashyira imbere ibiganiro Perezida Tshisekedi ntabwo ahakana izi nzira z’ibiganiro.”
Mu biganiro bihuza abayobozi bo mu karere bimaze iminsi biba, hanzuwe gushyira abagize M23 mu kigo cya Rumangabo kugira ngo bahabe by’agateganyo mu gihe bagiteguririrwa aho bazashyirira intwaro hasi barinzwe n’ingabo za Angola.
Icyakora M23 yatsembye kujya muri ibyo bigo byo gushyiriramo intwaro hasi mu gihe Leta ya Congo itemeye ko baganira, ngo impamvu zatumye ivuka zikurweho.
M23 ishinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa ibyo bemerewe mu 2013 birimo gucyura imiryango yabo imaze imyaka myinshi mu buhunzi, kugarura umutekano mu duce dutuwe n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kugira ngo badakomeza kugirirwa nabi, gushyirwa mu nzego z’ubuzima bw’igihugu n’ibindi.
Perezida Tshisekedi akojejwe isoni nyuma yo gushyira umukono we ku myanzuro myinshi yagiye ikorwa n’abakuru b’ibihugu, akemeras ko azaganira na M23 nyamara bikarangira atangaje ko adashobora kuganira n’izi nyeshyamba.
Abakuru b’ibihugu imbere y’itangazamakuru