Abaturage batuye muri Gurupuma ya Binza Zone Rucuru baratabaza Operation Zokola ngo ize kubabohoza mumaboko y’inyeshamba za RUD URUNANA zikuriwe na Gen.Afurika Jean Michel ufatanije n’ingabo za P5 ziyobowe na Maj.Faustin Ntilikina
Mu nkuru dukesha Virunga Post News, akaba ari ikinyamakuru gikorera muri aka cyatangaje uburyo abatuye muri aka gace barigutakambira Ubuyobozi bw’ingabo za Operation Zokola ko bwatebuka bukababohora mu maboko y’imitwe y’inyeshyamba zibumbiye muri RUDI URUNANA zimaze kuhagira indiri zikaba zirirwa zisoresha abaturage ,zibashimuta ubyanze akicwa, izi nyeshyamba zageze muri Binza mu kwezi kwa Mutarama 2016 ubwo zari zimaze kumeneshwa n’abaturage bahitwa i Mashuta muri Zone Walikare bari bashyizeho itsinda ry’ingabo zitwa Mai Mai Candayila izi ngabo zari mu buryo bwa defense civile zabashije kwirukana RUDI na FDLR ku butaka bwazo ndetse RUD URUNANA ihatakariza Umuyobozi wayo Gen,Musare arikumwe n’uwari ushinzwe Politiki G5 witwaga Milowu kuva icyo gihe uyu mutwe wahise uhungira muri Gurupoma ya Binza.amakuru agera kandi kuri Rwanda tribune aravuga ko uyu mutwe wamaze kwinjira mu cyitwa P5 aho hamaze gusesekara abarwanyi ba P5 230 baje baturutse mu gihugu cya Uganda bakaba baratorejwe ahitwa Bundiburyo bayobowe na Capt Mugisha Sanday Rachid bakaba bakiyungunganya mu kiganiro Capt Kasereka Umuvugizi wa Operation Zokola yagiranye n’Umunyakuru wacu yavuze ko ingabo za Congo zarahiye ko ziteguye kwirukana imitwe yose y’abanyamahanga iri kubutaka bwa Congo mu gikorwa cyiswe Operation ITURI.Gen.Musare yahise asimburwa na Gen Musabyimana Juvenal alias Afurika Jean Michel
Gen.Musabyimana Juvenal alias Jean Michel
Umuyobozi w’inyeshyamba za RUD URUNANA