Ni ubutumwa bwanyuze kuri X ya Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, bukaba bwemeza ko impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri misiri , yazishyikirije Ambasaderi Nabil Habashi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Porotokole muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, aho CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.
Ni mugihe CG Dan Munyuza yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Alfred Kalisa wari muri izi nshingano.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika COMESA, iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
U Rwanda na Misiri kandi byasinye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima n’izindi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye
Muri 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi na we yaje mu Rwanda, mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano wa Misini n’u Rwanda.
UMUTESI Jessica