Rtd Brig. Gen. SEKAMANA Jean Damascene yasuye AS Kigali ayisaba insinzi anabizeza kuzaba bashyigikiwe ubwo bazaba bakina.
Habura amasaha make ngo ikipe ya KMC yo muri Tanzania yakire AS Kigali mu irushanwa rya CAF Confederations Cup umukino wo kwishyura, umuyobozi wa Federation y’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig. Gen. SEKAMANA Jean Damascene yasuye ikipe y’abanyamugi ubwo bakoraga imyitozo yabo yanyuma bitegura abaha impanuro ze.
David BAYINGANA, umunyamakuru w’imikino uri I Dar Es Salaam muri Tanzania yadutangarije ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba za hano mu Rwanda, ubwo imyitozo ya AS Kigali yari ihumuje nibwo umuyozi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yaganirije abakinnyi b’ ikipe ya AS Kigali n’ubuyobozi bwayo abifuriza umukino mwiza ndetse n’ibihe byiza muri icyo gihugu cya Tanzania muri rusange.
Uyu muyobozi wibanze cyane kukwibutsa iryo tsinda ryose icyo basabwa kugirango bazaserukane isheja mu kazi katoroshye ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura, yabibukije ko kuba baranganyirije i Kigali ariwo mutwaro, ariko bigishoboka n’ubwo bagiye gukina n’ikipe iri mu rugo.
Gen. SEKAMANA yagize ati ‘‘Aha muri murihararariye ariko kandi muhagarariye igihugu cyanyu. Mukwiye gukora ibishoboka byose ngo mutsinde. Ni umwanya wo kwiyerekana kuri uru rwego mpuzamahanga mu mikino nk’iyi ya Champions cyangwa confedereation Cup. Ikibuga ni cyiza ntimuzinanirwe.’’
Mu kiganiro kitari kirekire yabahaye, yakomeje ababwira ko igihe cyatambutse ari isomo rinini kuri bo kandi nko igihe cy’ikizamini ari kuri uyu wa gatanu. ‘‘igihe cyatambutse wari umwanya wo kwiga … nyuma y’amasomo menshi ubu ni ikizamini.’’
Usibye kuba biri mu nshingano z’umuyobozi wa federasiyo guherekeza ikipe yaserukiye igihugu, yabasezeranije ko ubwo baraba bahanganye na KMC babashyigikiye n’abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko abari muri icyo gihugu nk’abafana b’ikipe, abakozi b’ambasade n’abandi banyarwanda bakora mu nzego za EAC.
Umukino wa KMC na AS Kigali biteganijwe ko uraba kuri uyu munsi saa munani za hano mu Rwanda (hazaba ari saa cyenda ku isaha ya hariya muri Tanza) ukazabera kuri sitade y’igihugu yakira abantu 56.000.
Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganije ubusa ku busa.
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe ya AS Kigali iserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga itegurwa na CAF dore ko yabiherukaga mu mwaka wa 2013.
Usibye AS Kigali, indi kipe ihagarariye u Rwanda ni Rayon Sport izahura na Al-Hilal ku Cyumweru i Karthoum muri Sudan.
Hakorimana Christian