Dasso yakubise umutaramakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV, ubwo yari mu kazi ke irramukomeretsa.
Ni ibyabereye mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara amakuru y’ahari hari gusenywa inzu z’abaturage.
Ndahiro Valens avuga ko yageze aho bari gusenyera abaturage maze agafata ibikoresho by’akazi ngo atangire gufata inkuru, Ubwo yatangiraga gufotora yasagariwe na Dasso zimubuza gukora akazi.
Akomeza avuga ko ubwo yari ari gucyocyorana n’abo ba Dasso, umwe muri bo, yamukubise igipfunsi ku munwa arakomereka ndetse na mikoro ze zambarwa mu gatuza bahise bazitwara, hanyuma arazisubizwa.
Muri uko gushyamirana, abaturage bari aho babonye bikomeye maze baraza bamugobotora abo ba Dasso bamukubitaga.
Ndahiro yabwiye Ukwezi TV ko yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine amubwira ko iki kibazo bagiye kugikurikirana uwaba yakoze amakosa agahanwa.
Abajijwe niba yiteguye kujya kurega umu-Dasso wamukomerekeje, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zizuyaje gufatira ibihano uwamukomerekeje icyo gihe yahita agana inkiko kugira ngo arenganurwe.
Nubwo byagenze bityo agkomeretswa,kuri ubu Ndahiro Valens Papy ameze neza ndetse anakomeje akazi ke ka buri munsi.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com