Umwe mubagize inteko ishinga amategeko, ya Uganda witwa David Wandendeya Wakikona, yaburiwe irengero, ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu murwa mukuru Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya.
Nyuma yo kuburirwa irengero kw’uyu munyapolitiki, Polisi y’igihugu cya Kenya yatangaje ko yatangiye iperereza ku kibazo cya David Wandendeya Wakikona, uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda waburiye mu Mujyi wa Nairobi.
Amakuru dukesha The Nation avuga ko Wandendeya usanzwe ahagarariye agace ka Bududa mu Nteko Ishinga Amategeko yabuze ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022.
Bivugwa ko uyu mugabo yabuze nyuma y’uko hari hashize amasaha make afashe ‘taxi voiture’ imukuru mu gace ka Kilimani imujyana mu mujyi.
Wakikona ni umwe mu bayoboke b’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri Uganda. Bivugwa ko yaburiye muri Kenya aho yari yagiye muri gahunda z’akazi.
Ibi kandi bibaye nyuma y’amagambo akomeye yavuzwe n’uwari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, wigeze kwigamba ko mu byumweru bibiri gusa yaba afashe umujyi wa Nairobi muri Kenya.
Umuhoza Yves