Dr Denis Mukwege wahawe igihembo kitiriwe Nobel, yavuze ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birenze uko abantu babitekereza ndetse ko ari icyo kibazo mpuzamahanga cya mbere gikomeye kandi kirengajijwe.
Dr Denis Mukwege yabivuze mu kiganiro yagiranye na France 24 cyagarukaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyange kurenza uko abantu babikeka, Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu kangaratete.”
Yavuze ko mbere na mbere ibi bibazo bigira ingaruka ku buzima bw’ikiremwamuntu kandi kimaze imyaka irenga 25 ndetse ko abamaze kubisigamo ubuzima babarirwa muri miliyoni 6.
Ati “Ni yo makimbirane ya mbere yatwaye ubuzima bwa benshi ukuyemo intambara ya kabiri y’Isi yose.”
Dr Denis Mukwege yavuze ko iki kibazo cya Congo Kinshasa ari cyo kibazo mpuzamahanga cya mbere kirengagijwe.
Yagaragaje ko abantu benshi bavanywe mu byabo n’ibi bibazo, bagahunga yaba abahungiye mu Gihugu imbere ndtese n’abahungiye mu bindi Bihugu.
RWANDATRIBUNE.COM