Denise Bucumi Nkurunziza,Umugore wa Nyakwigendera perezida Pierre Nkurunziza yaraye agarutse mu gihugu cye cy’u Burundi avuye kwivuriza mu gihugu cya Kenya.Madame Bucumi yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior mu masatatu z’ijoro aje n’indege isanzwe(itari itwara abarwayi) ya kompanyi ya yigenda ya Kenyane Phoenix,aho iyi ndege yarimo abatatu,we,umupilote n’umwungirije.
Ajyanwa ku ya 27 Gicurasi 2020,Madame Bucumi yajyanywe igitaraganya mu ndege itwara abarwayi irimo umupilote n’umwungirije ndetse n’umuganga n’umuforomo.
Mu bamwakiriye akigera ku kibuga cy’indege harimo n’ambasaderi w’igihugu cya Kenya mu Burundi ndetse n’abandi banyapolitiki banyuranye bahise bamuherekeza iwe.
Amakuru aturuka muri bamwe muri aba avuga ko n’ubwo yatashye yagaragaraga nk’utarakira neza.
Nyuma y’urupfu rw’uwari umugabo we perezida Nkurunziza Pierre,Nyirabukwe nawe ngo yaba yajyanywe mu bitaro hutihuti ndetse bamwe bakaba batangiye kumubika.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi avuga ko umubyeyi wa Nkurunziza nawe arwariye bikomeye mu bitaro by’i Ngozi mu cyumba cya 6 nyuma yo kuremba bitewe no kuzamuka ko gutera cyane k’umutima kubw’inkuru y’urupfu rw’umuhungu we yumvise ku munsi w’ejo.
Uyu mubyeyi ngo yakundaga perezida Nkurunziza cyane kuko yamubaye hafi akamusigarira aho umugabo atari dore yapfakaye mu mwaka w’1972 mu cyo bamwe bita Jenoside yakorewe abahutu mu gihugu cy’u Burundi.
Ise wa Nkurunziza yabaye Guverineri w’intara nyuma aza kuba Depite mu mwaka w’1965.
Nyina wa nkuru nziza yabyaye abana batandatu,akaba yari asigaranye babiri barimo pereziza Nkurunziza Pierre na mushiki we umwe nawe bivugwa ko arwariye hamwe na nyina mu bitari bya Ngozi.
Bivugwa ko Denise Bucumi Nkurunziza na Nyirabukwe bari bamaze iminsi barwaye Covid19,Madame Bucumi akaba yarimo ayivurirwa muri Kenya akaza gutaha ku munsi w’ejo ku wa 9 Kamenza 2020 mu gihe nyirabukwe we yari arimo gukurikiranwa n’abaganga mu rugo iwe.
UMUKOBWA Aisha