Depite Crispin Mbindule yirenze ararahira,yemeza ko badashobora gutuma DRC ifata umwanya wo kuganira na ziriya nyeshyamba, zigabije igihugu cyabo zigafata uduce dutandukanye.
Izi nyeshyamba zakomeje gushinjwa ko ziri gufashwa n’u Rwanda, ndetse bagashinja u Rwanda kwihisha inyuma y’izi nyeshyamba, kugira ngo bajye gusahura umutungo wa DRC.
Uyu mudepite kandi yemeje ko badashobora kuganira n’abantu bashaka gufata igice kinini cy’igihugu cyabo ngo bacyomeke ku Rwanda. Akomeza avuga ko ari ibikorwa byateguwe kuva na kera. Yongeraho ko bigaragara ko bashaka gufata Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru bakabyomeka ku Rwanda. Ati “Tuzaganira nabo tugiye kuganira kuri iki kibazo ntituzagirana ibindi biganiro na bike.”
Yongeyeho ,ati” Ntituzareba ko abanyapolitiki baturutse hirya no hino ngo baje guhuza Leta ya DRC n’inyeshyamba za M23, ariko ntabwo twe tuzabyemera ngo tuganire na bariya baterabwoba.Intego y’u Rwanda twarayimenye ni ukudutwarira ibice by’igihugu cyacu ndetse bakanadutwarira imitungo ntituzabyemera”
Uyu mugabo hamwe n’abandi badepite bemeje ko n’ingabo za Leta nizijya ku rugamba zigasubira inyuma, abaturage bo ubwabo bazafata intwaro bajye kurwana.
Uwineza Adeline
Ariko mwe mubona Congo izagira amahoro mu gihe igite abayobozi bafite iyi myumvire!??
Congo ababiligi basize bayiroze kdi bahereye kubayobozi bayo dore ko abenshi baba batuye cg barize mu Bubiligi