Perezida w’ishyaka Green Party Hon.Dr Frank Habineza arasaba inzego z’umutekano kwirinda kurasa mu cyico mu gihe ukekwaho icyaha agerageje gutoroka.
Mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi ry’Amerika,Bwana Dr.Habineza Frank Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ,ritavuga rumwe na Leta y’uRwanda,yanenze bimwe mu bikorwa by’inzego z’umutekano zo kurasa mu cyico abafungwa ,bagerageje gutoroka inzego z’umutekano.
Yagize ati:turasaba ko inzego z’umutekano zajya zirasa wenda mu kaguru cyangwa ahandi hatica,mbere y’ibyo bakabanza banarasa mu kirere.
Depite Frank Habineza yakomeje agira ati:akamuga karuta agaturo,kuko uwakomeretswe aravuzwa agakira wenda akazaba akamuga.
Yakomeje avuga ko batanze ibitekerezo by’uko ,inzego z’umutekano zakoreshya amasasu atica,kugirango abakekwaho icyaha batavutswa ubuzima batarahabwa ubutabera.
Ibi bivuzwe n’Umuyobozi w’Ishyaka DGPR,bije byunganira Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yamaganye, abantu cyangwa inzego zikoresha ingufu z’ikirenga mu gihe hakurikiranwa abakekwaho gukora ibyaha, Iyi Komisiyo yatangaje ko irimo gukurikirana aho icyo kibazo cyabaye hose.
Nkundiye Eric Bertrand