Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda), Dr Habineza Frank, yatangaje ko anenga RURA mu kugena ibiciro by’ingendo, aho avuga ko yabogamiye ku bashoramari aho kureba ku nyungu z’abagenzi.
Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.
RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.
Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo,ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi barimo na Dr.Frank Habineza banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.
Depite Habineza yabwiye Itangazamakuru ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.
Mu byukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bakomeje kunenga ibi biciro bishya bya RURA kuko byiyongereye cyane kandi ibiciro bya Lisansi bitari hejuru cyane,bakaba banashimye iyi ntumwa ya rubanda .
Ntirandekura Dorcas
Uyu mugabo Habineza ati gukora inshingano zokuvugira avaturage.