Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, yavuze ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kiri mu bikomeye bihangayikishije akarere.
Ni ibyagaragajwe na Komite ya EALA, ishinzwe ibibazo by’akarere no gukemura amakimbirane iyobowe na Depite Ndangiza.
Mu kiganiro yagiranye na New Times, yavuze ko hatagize ingamba zikomeye zifatwa, ibintu bizarushaho kuba bibi.
Ati “Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bikorwa bitemewe n’amategeko, ni ibyaha bikorwa n’amatsinda y’abantu ku Isi kandi bitiza umurindi amakimbirane no gutesha agaciro ikiremwamuntu.”
Yakomeje agira ati “Ni ikibazo gikomeje kuba umutwaro ku Isi ndetse kigira ingaruka ku mahoro n’umutekano muri EAC.”
Depite Ndangiza avuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo guhangana n’iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu n’ibindi bikorwa bifitanye isano.
Ku ruhande rw’u Rwnada, mu mwaka ushize, imibare y’abafatiwe mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu yageze ku bantu 33, bavuye ku bantu 98 bari babifatiwemo mu mwaka wari wabanje, na bo bari bavuye ku bantu 49 mu mwaka wa 2018.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho bungana na 77.68%.
Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38.55%, kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37.35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.
U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu.
Izi nzego kandi zitozwa kumenya imiterere y’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.
Itegeko rishya mu gitabo cy’amategeko ahana riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi ya 10 ariko itarenze 15 ndetse akanatanga ihazabu ya miliyoni 10Frw ariko zitarenze miliyoni 15Frw.
UWINEZA Adeline