Dr Frank Habineza ukuriye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) yakoze impanuka ikomeye ari kumwe n’abagenzi be barimo Depite Mukabalisa Germaine uhagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Manirarora Annoncée wo mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi, ari ko ku bw’amahirwe ntihagira ugira ikibazo.
Ni impanuka yabaye ku wa 14 Ugushyingo 2023 saa sita z’amanywa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo bari bagiye muri Siporo kuri Sitade ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Dr Habineza yasobanuye ko “ Bari bageze kuri Sitasiyo Merez ikamyo ya Howo yari ituri imbere irakata turahagarara ngo tuve mu muhanda, indi y’inyuma iradukubita, imodoka yacu ihita igonga iy’imbere, Imana ikinga ukuboka tuvamo turi bazima.”
Ikamyo yagonze imodoka yari irimo aba badepite iturutse inyuma
Dr Habineza yavuze ko nyuma yo kugongwa n’iyi kamyo yari yikoreye amabuye, aba badepite bajyanywe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko baje gusezererwa mu masaha y’ijoro kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023.
Aho yagize ati “Badupimye, batunyuza mu byuma basanga uretse kubabara nta kindi kintu cyabaye. Icyakora njye ndacyababara mu gatuza.”
Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu habaye impanuka zirenga 3000.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com