Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda , akaba n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda Dr Frank Habineza yavuze ko nta muturage cyangwa umuyobozi ukwiye kwitwaza ko atazi amategeko ahohotera mugenzi we.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV , cyagarukaga mu bibazo bimwe bikomeje kugaragara cyane ibiheruka kuvugwa mu karere ka Musanze by’abayobozi mu nzego zibanze birirwa bakubita abaturage bakabagira intere bitwaje ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Covid-19.
Depite Frank yagize ati:” Hari ihame mu mategeko rivuga ko kwica itegeko utarizi bidakuraho icyaha kiba cyakozwe. Mperutse gusoma mu binyamakuru aho abanyamakuru bakubitwa n’abaturage abandi bagahohoterwa mu gihe bari mu kazi bikozwe n’ubuyobozi . Ibi ni ibintu bibi cyane twe twakunzee kubyamaganira kure ndetse tunasaba ababifite mu nshingano gukomeza guhana abo bayobozi bose bahohotera abanyamakuru n’abarurage muri rusange”.
Ibi Depite Frank Habineza abitangaje mu gihe , Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney amaze iminsi atangaje ko nta muturarwanda ugomba gukubitwa inkoni cyane ko ngo n’inka muri iki gihe zitagikubitwa, Gatabazi yanavuze ko ubuyobozi by’umwihariko butakwihanganira umuyobozi uhohotera umuturage kuko ubikoze wese abihanirwa.