Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party akaba n’umwe mu bagize ishyaka Inteko ishingamategeko y’u Rwanda Dr. Frank Habineza yahishuye ko umunyampolitiki wese cyane utavugarumwe n’ubutegetsi aba yiteguye gufungwa isaha iyo ariyo yose mu byo yagereranyije n’amabanga y’akazi k’abakora Politiki.
Ibi Dr.Habineza Frank yabitangaje ubwo yabazwaga uko abona urubuga rwa Politiki mu Rwanda cyane ko ari umwe mu barufitemo amateka akomeye ataramworoheye we n’ishyaka rye Democratic Green Party.
Frank Habineza asobanura urugendo ishyaka rye Democtratic Green Party ryanyuzemo yarugereranije n’urugendo rw’umusaraba rwaranzwe n’ibikorwa biteye ubwoba, aho atanga urugerpo rw’iyicwa rw’uwari Visi Perezida we Andre Kagwa Rwisereka. Ibi ngo nawe byatumye ahungira ku mugabane w’Iburayi.
Frank Habineza yasobanuye ko hari ibyo kwishimira nyuma y’ibyo Green Party yanyuzemo , nkaho kuri ubu bafite abantu 2 bahagarariye ishyaka ryabo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.
Abajijwe niba adatinya gufungwa nk’uko akenshi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafungwa , yavuze ko gufungwa ari nka [Risk], cyangwa ibanga ry’akazi ry’umuntu ukora Politiki itavugarumwe n’ubutegetsi. Habineza kandi yibukije ko Politiki ari ntambara ihanganisha ibitekerezo bitandukanye ari naho ahera asaba umuntu wese wifuza gukora Politiki y’amahoro mu bakorera hanze kuza mu Rwanda bakubaka igihungu banakora impinduka nziza ziza zisanga ibikorwa bimaze kugerwaho mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati” Ushaka gukora Politiki y’amahoro namusaba kuza mu Rwanda tugafatanya”.
Ishyaka Democratic Green Party kuri ubu rihagarariwe na Dr. Frank Habineza mu mutwe w’Abadepite na Hon.Ntezimana Jean Claude mu gihe Mugisha Alex arihagarariye mu mutwe wa Sena nk’umusenateri watanzwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Ildephonse Dusabe