Mu nama yahuje ibihugu bikora ku bibaya bitatu bikomeye ku isi, Felix Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda arirwo rwangiza parike ya Virunga yamaganiwe kure na depite Germaine Mukabalisa amusubiza ko ayo mashyamba guverinoma ya Congo yayahaye FDRL nk’ubwihisho.
Depite Mukabalisa k’urubuga rwe rwa Twitter rwabaye X yamwamaganiye kure amusubiza ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije u Rwanda rwabishyizemo ingufu byatumye umubare w’ingagi wiyongera, ko guverinoma y’u Rwanda yaguye parike y’ibirunga mu gihe muri DRC parike yabaye ubuhungiro bwa FDRL inshinzwe kwica ingagi no gukora ibitero byibasira u Rwanda.
Sosiyete, Sivile zo muri congo zishinzwe kubungabunga ibidukikije ntizihwema kwerekana uburyo bamwe mubagize guverinoma ya Congo badahwema gufatanya na FDRL mu kwangiza amashyamba batwika amakara, babaza imbaho no guhinga cyane cyane mu bice bya Nyiragongo, Kishishe, Kibirizi, Bambu, Ngoloba, na Kibingo, izi sosiyete sivile zikaba zerekana ko ibikorwa byo kwangiriza ibidukikije muri Congo bigirwamo uruhare n’ubuyobozi bubi bucumbikira inkozi z’ibibi zihuriye mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL.
Perezida wa Congo Kinshasa akaba yanavuze ko agiye kubaka urukuta rwa metero magana abiri rutandukanya u Rwanda na Congo ,si ubwa none ashinje u Rwanda kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije muri congo kuko no mu mwaka wa 2022 yabuze icyo yireguza ku bibazo by’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko u Rwanda rubiba ibitera n’inkende.
U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu bihugu by’ Afurika y’iburasirazuba mukubungabunga ibidukikije no kubirengera .
Mucunguzi Obed&Niyonkuru frolantine.
Rwandatribune.com