Depite Mwanganchuchu Eduard uri gukurukiranwa n’Ubutabera bwa DRC ashinjwa gukorana n’umutwe wa M23, aratabaraza umuryango we uri mukaga n’imitungo ye igeramiwe avuga ko ubutegetsi bushaka kumunyaga.
Mu gihe uru rubanza rurimo gusuzumwa mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa, abunganira Depite Édouard Mwangachuchu, batangaza ko umutungo w’umukiriya wabo wibasiwe n’abantu bitwaje intwaro ndetse ko umuryango we uri guhigwa bukware n’inzego zishinzwe umutekano za DRC.
Depite Mwanganchunchu , yasabye urukiko uukuru rwa Gisirikare kugira uruhare mu kuvuganira umuryango we ugeramiwe no kuwucungira umutekano .
Abunganira Depite Mwanganchunchu , babwiye urukiko ko mu minsi ibiri ishize,umugore w’umukiriya wabo n’umuryango we muri rusange, bakomeje guhohoterwa no guhigwa bukware ndetse ko umurima we uherereye i Kindobo muri Kinshasa, wasuwe n’abantu bitwaje imbunda bashaka kuwigabiza ,kandi ko bakiwurimo kugeza magingo aya.
Depite Mwanganchunchu Eduard yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023, nyuma yaho mu nyubako ze zibikwamo ibikoresho bya sosiyet y’ubucukuzi bw’amabayuye y’agaciro ya Bisunzu muri teritwari ya Masisi afitemo imigabane, hasanzwemo intwaro bivugwa ko ari izo M23 yari yarahabitse ku ibanga rikomeye yari iziranyeho na Depite Mwangachuchu .
Ibi ,byatumye Depite Mwangachuchu usanzwe ari umushoramari ukomeye mu bucukuzi b’amabuye y’agaciro aho ahita atabwa muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa M23, iberego we ahakana ahubwo akemeza ko yakorewe akagambane ndetse ko intwaro yari atunze ari iyo yari yemerewe n’amategeko.
Mukarutesi jessica