Umudepite ku rwego rw’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ayobangira Safari Nshuti Jean Pierre, yamuritse ishyaka APECO rigamije kwinjiza urubyiruko muri Politiki.
Ayobangira Safari Nshuti Jean Pierre yatangije iri shyaka kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, mu Mujyi wa Goma, rikaba rije mu ihuriro rya Union Sacree.
Iri shyaka APECO mu magambo arambuye bisobanuye, Alliance de Patriotes pour l’Emergence du Congo, ni rimwe mu yagize ihuriro Union Sacree.
Safari ubwo yagarukaga ku ntego z’uyu mutwe wa Politiki, yagize ati “Ni ishyaka ry’ikiragano gishya. Murabizi ko abasirikare benshi ari urubyiruko, bagomba kugira uruhare mu bikorwa binyuranye by’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Iri shyaka rishingiye kuri demokarasi ishingiye ku mibereho no kurengera ubutabera mbonezamubano aho dushaka ko urubyiruko rwagira uruhare mu bibazo rusange kandi ko rwabo bikenewe mu mibereho myiza y’abaturage.”
Ishyaka rya politiki rya APECO rishingiye ku nkingi 14 zizafasha urubyiruko kwibona muri politiki y’Igihugu no mu bikorwa bireba ubuzima bwacyo.
Ubwo iri shyaka APECO ryari rimaze gutangizwa ku mugaragaro, ryahise ribona abarwanashyaka bashya 200 biyemeje gukorera iri shyaka.
RWANDATRIBUNE.COM
Barebe ko nta wumuri inyuma. Ibyo tutemera ko byakorwa hano , ntitwabyifuza n’ ahandi kuko tuba tuzi ububi bwabyo!
Aka ni akumiro, uwatangaje iyi nkuru ati: ni rimwe mu yagize ihuriro Union Sacree ritavuga rumwe na Perezida Felix Tshisekedi.
Ni agahomamunwa.
Union sacrée namashyaka ashyigikiye président
Ntabwo arishyaka ritavugarumwe na Président Tshisegeti nakosore
Igiteye inkeke nurwo rubyiruko bashaka kwinjiza muri politique na Magrivi nuku yatangiye birangira ikoze ishyano arinaho havutse imitwe myinshi yabiyita abahutu bo muri Congo .
Mubyitege muzambwira ejo uzumva ryabyaye umutwe witwaje intwaro