Ishyaka Democratic Green Party rikorera mu Rwanda rikagira n’abayoboke mu mahanga rikomeje gusaba Leta y’u Rwanda ko hashyirwaho itegeko ryemerera ubwishingizi bw’ubuzima bwa Mituweri kugura imiti muri farumasi, kimwe nk’ubwishingizi bwa RAMA.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije (SG), Jean-Claude Ntezimana, avuga ko hari byinshi byagiye bikorerwa ubuvugizi nyuma bigakemuka bityo bizera ko Leta izemerera abanyamuryango bakoresha ubwishingizi bwa Mituweri kugura imiti mu ma Farumasi.
Ati: “Kugeza ubu, nta muntu n’umwe mu nzego z’ibanze ushobora gutwara ihene y’umuturage cyangwa inkoko kubera ko atarishyura Mituweri . Ibyo twagaragaje ko ari ikibazo dusaba ko bihagarara. Mu buryo nk’ubwo, abagize umuryango umwe bishyuye ikiguzi cy’ubwishingizi bw’ubuzima bashobora kuvurwa no kwitabwaho badategereje ko abagize umuryango wose babonera ubwishyu rimwe . Turasaba ko ubwishingizi bw’ubuzima bwa mituweri bugira agaciro kangana na RAMA mu bijyanye no kugura imiti muri farumasi “.
Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibidukikije n’ibinyabuzima yatanzwe n’umunyamuryango wa Green Party mu Bwongereza, Matthew Hanley, yahabwaga abayoboke b’ishyaka rya Green Party mu Rwanda.
Nteziryayo yongeyeho ko Ishyaka rye ryakoze ubuvugizi bugera ku ntego zaryo nk’uko babisabaga , avuga ko umushahara w’umwarimu w’ibanze ubanza wiyongereyeho 10% buri mwaka. Ibi ngo bimaze imyaka itatu bikurikizwa. Ariko kandi ngo hagamijwe kuzamura imibereho-ubukungu bw’abarimu bigisha mu mashuri abanza, cyane cyane kubona inguzanyo muri SACCO.
Ati: “Ubu turashaka ko umushahara w’umwarimu w’amashuri abanza, abapolisi n’abasirikare wiyongera ku 10% ku mwaka. Ariko duhuye n’izamuka rusange ry’ibiciro, ni ibisanzwe ko ubuvugizi bwacu ari ugushishikariza Guverinoma kuzamura imishahara y’abakozi ba Leta n’abikorera ”. Yibukije ko Green Party iteganya kuvugurura Manifesite yayo kugira ngo ihuze n’ibibazo by’abaturage muri iki gihe, cyane cyane ko hari itandukaniro rinini hagati y’imishahara.
Ati: “Tuzakomeza no gusaba ko ubutaka bugomba gukomeza kuba ubw’umurage ku giti cye. Duhora tubisaba. Ishyaka DGPR rifite intego yo kubahiriza demokarasi no kubungabunga ibidukikije. Ibi bihuye n’amahugurwa tumaze kurangiza ku bidukikije no ku binyabuzima ”
Green Party irasaba kandi ko imyanya mu Nteko Ishinga amategeko yongerwa ikava kuri 80 ikagera kuri 100. Imibare 80 yemeranijwe mu mwaka wa 2003. Kuva icyo gihe, havutse abandi baturage imibare y’abatuye igihugu iriyongera. Ngo hagomba kubaho abadepite babahagarariye. Green Party irashaka gutangiza ishyirwaho rya komite z’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’akarere kugirango zitegure amatora y’abadepite ataha. Muri iyi nama hemejwemo abayoboke bashya b’imbere mu gihugu na diaspora bifuzaga kuba abanyamuryango b’iri shyaka .
Nkundiye Eric Bertrand