Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) yagaragaje umunyapolitiki w’inararibonye asanga yayobora ibiganiro byahuza Leta y’u Rwanda n’Abarurwanya mu gihe byaba bibaye.
Ibi yabigaragarije mu Kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika cyibanze ku gusobanura igitekerezo ishyaka DGPR riherutse kugaragaza ko u Rwanda rukwiye kuganira n’amashyaka y’imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro irurwanya.
Dr Frank avuga ko Hon Tito Rutaremara ari umunyapolitiki w’inararibonye kandi uzi neza amateka y’u Rwanda byimbitse, bityo asanga mu gihe ibi biganiro basaba ko byahuza leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo byaba bibaye ashobora no kubiyobora.
Yagize ati:”Twifuza ko muri ibi biganiro hazamo n’abazi amateka y’u Rwanda nka Muzehe Tito[Rutaremara] we yanabiyobora”
DGPR ivuga ko kuba leta y’u Rwanda yakwicara ku meza y‘ibiganiro n’imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro irurwanya aribwo buryo burambye bwo kwizera umutekano w’ahazaza no kuraga abakiri bato igihugu,aho Umunnyarwanda azabaho adahorana ubwoba bwo guterwa n’undi Munyarwanda.
Tito Rutaremara ni umuyobozi w’ihuriro ngishwanama ry’u Rwanda.