Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze, ubu Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.”
Abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika n’abadepite ubu barimo kugeza ibisabwa kuri komisiyo y’amatora mu Rwanda, mbere y’amatora ateganyijwe hagati muri Nyakanga (7).
Uretse Perezida Paul Kagame, abandi bitezwe gutanga kandidatire zabo barimo na Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Diane Rwigara, n’abandi bakandida bigenga.
Yemerewe, Diane yaba ari umwe mu bagore bacye, cyangwa wenyine, bashobora guhatanira umwanya wa perezida w’u Rwanda muri aya matora, ndetse wo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.
Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru ubwo yabazwaga imigabo n’imigambi ye ,Dianne Rwigara yagize ati: : Icya mbere ni ukuzamura imibereho y’abaturage kuko mbona ari cyo cya mbere cyatuma igihugu cyacu gishobora gutera imbere.
Kureka abantu bagakora bakiteza imbere. Ikibazo cyo kubona ifunguro, kubona aho baba, kurihira abana amashuri, ibyo bibazo byose byakemuka abantu bahawe uburenganzira, bashoboye gukora imirimo ibateza imbere.
Rero mbona uyu mwaka icyo nshyize imbere ni ubukungu bw’igihugu, twakora iki kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bugere kuri bose, ntibwiharirwe na bamwe.
Yemerewe, Diane yaba ari umwe mu bagore bacye, cyangwa wenyine, bashobora guhatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda muri aya matora, ndetse wo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.
Ubwanditsi