Abanye congo batuye ku mugabane w’Uburayi, batangaje ko bagiye guhagurukira Perezida Felix Tshisekedi , bamushinja kugira uruhare mu bibazo igihugu cyabo DRC kiri gucamo muri ibi bihe.
Mu itangazo bashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, abagize Diyasipora y’Abanye congo batuye ku mugabane w’Uburayi n’ahandi ku Isi, bavuze ko guhera tariki ya 6 Ukwakira 2023, bazirara mu mihanda y’i Bruxelles Mu bubiligi bagakora imyigaragambyo ikomeye.
Diasipora y’Abanye congo kandi, ivuga ko iyi myigaragambyo izaba igamije kwamagana Perezida Felix Tshisekedi n’abo bise abafatanyabikorwa be barimo MONUSCO n’ingabo za EAC, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirauba bwa DRC.
Iyi Diaspora y’Abanye congo, ivuga ko Perezida Tshisekedi, agomba kuva ku butegetsi bitewe n’ubwicanyi yakoreye abaturage bazwi nka “Wazalendo” kuwa 30 Kanama 2023 mu mujyi wa Goma .
Bamushinja kandi gutegura Balkanisation cyangwa se gucamo DRC ibice ,afatanyije nabo bise “abafatanyabikorwa be (MONUSCO na EACRF)”.
Si ubwambere Perezida Tshisekedi ,ashinjwa kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation mu gihugu cye cya DRC, ngo kuko yifuza ko Intara za Kivu y’Amajyepfo niy’Amajyaruguru byigenga .
Ni ibirego Perezida Tshisekedi, yakunze gushinjwa n’abatavuga rumwe nawe barimo Martin Fayulu, Matata Ponyo, Dr Denis Mukwege n’abandi, bavuga ko Perezida Tshisekedi yiraza inyanza agaragaza ko arwanya M23 , nyamara ngo gahunda yose afite uko ayizi kandi ngo yagize uruhare mu gutegura, hagamijwe gucamo DRC ibice(Balkanisation).
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com