Uwahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyalakuru Umuseso ubu akaba abarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda Didas Gasana aherutse kuvuga ko kuburana uvuga ko Paul Rusesabagina ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda atari umunyarwanda bityo ko atagakwiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ari ubuswa no kwirengagiza amategeko kandi ko ibi ntakintu kirimo! .
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri murandasi bibogamiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda, ubwo yagiranaga ikiganiro mpaka n’umunyamakuru Jean Claude Murindahabi .
Yagize ati:” Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina yaburanye avuga ko atari umunyarwanda ariko ibyo ni nk’ibisazi kandi ni ubuswa buvanze no kutamenya amategeko.
Kuba warabaye impunzi ndetse ukagira n’ubwenegihugu bw’ikindi gihugu ntibikuvanaho ubwenegihugu bw’u Rwanda.Guta ubunyarwanda bifite inzira binyuramo dushingiye ku mategeko y’u Rwanda agenga ubwenegihugu.”
Kugirango ute ubwenegihugu bw’u Rwanda ,amategeko ateganya ko ugomba kubanza kwandikira Leta y’u Rwanda uvuga ko wiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda,ugatanga ibyangombwa byawe wahawe na Leta y’u Rwanda ndetse ukubahiriza n’ibindi biteganywa n’amategeko y’uRwanda agenga ubwenegihugu kandi ntago ibi byose Paul Rusesabagina yabyubahirije . Ibyo kwitwaza ubwenegihugu ntakintu kirimo ni ubuswa.”
Didas Gasana akomeza avuga ko n’ubwo Ububiligi bwaba bwaramuhaye ubwenegihugu ariko akaba yarisanze mu Rwanda aregwa ibyaha yakoreye mu Rwanda inkiko z’uRwanda zemerewe kumuburanisha
Aha yatanze urugero rw’Umunyasiriya uherutse guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 n’inkiko zo mu Bubiligi ku byaha yakoreye muri icyo gihugu.
Ati:” urugero uturutse muri Australia ugakorera icyaha mu Bubiligi kandi ukanagikorera abaturage baho ntibivuze ko utaburanishwa n’inkiko zo mu Bubirigi kuko icyaha ariho wagikoreye kandi ukanagikorera abaturage baho. “
Mugihe Rusesabagina yisanze mu Rwanda kandi yarakoreye icyaha ku butaka bw’ uRwanda akanagikorera Abanyarwanda inkiko z’u Rwanda zemerewe kumuburanisha.
Urugero:” Ejo bundi mu Bubiligi bakatiye Umunyasiriya imyaka 25 kandi atari Umubiligi ni ukuvuga ngo icyo gihe bareba abo wakoreye icyaha naho wagikoreye. Ibi ni ibintu abantu bo muri opozisiyo bakunda kwibeshya cyane kandi ni ubuswa no kutamenya amategeko
Muri iki kiganiro umunyamakuru Murindahabi Jean Claude atangazwa no kubona umuntu nka Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda kandi yaravugaga ko ashaka kuyobora u Rwanda.
Ati:” Wayobora igihugu utari umwenegihugu? Warangiza ugashinga ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’igihugu runaka utari umwenegihugu wacyo?waranashinze umutwe wa gisilikare urwanya icyo gihugu? Bamara kugucakira ngo ndi Umubiligi, Umunyamerika! Uri umucancuro rero?”
Didas Gasana asoza avuga ko uri umuntu w’intwari utagakwiye kwiyambura ubwenegihugu bwawe, maze yanzura ko kuri Rusesabagina kwihakana ubunyarwanda ari ubuswa no kutamenya amategeko mpuzamahanga muri rusange nay’igihugu ukomokamo by’umwihariko. Ati:”Ntago icyaha kireba ubwenegihugu.”
Hategekimana Claude