Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 nibwo ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Papa Fransisiko yemereye Musenyeri Sylverien Nzakamwita umwepisikopi wa Doyoseze Byumba kujya mu kiruhu cy’izabukuru ,anatorera Musenyeri Papias Musengamana wari usanzwe ayobora ayobora Seminari Nkuru ya Nyakibanda kuba umwepisiko wa Diyosezi ya byumba.
Hari hashize imyaka itatu Musenyeri Nzakamwita asabye Papa Francis kumwemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru , dore ko yujuje imyaka 75 y’amavuko. Hari hashize imyaka itatu asabye kujya mukiruhuko Musengamana wagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, yavutse ku wa 21 Kanam 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.Afite impamyabumenyi y’Ikirenga muri Théologie yakuye mu Budage mu 2006.
Dore bumwe mubuzima bwa musenyeri Servilien NZAKAMWITANyiricyubahiro Musenyeri Servilien
NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. 1952-1957: amashuri abanza i Kabare,Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.
Kuva 1971-1975, yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986. 1986-1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n’ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.
agizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n’intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA.
UMUHOZA Yves
Iyi foto ntabwo Ari iya Mgr syliverien nzakamwta ahubwo Niya mgr Bimenyimana Jean Damascene witabye Imana.
Rwandatribune rero Mwadufasha rero mukayikuraho.
Ese Muvuga Monseigneur Nzakamwita mukazana undi ? Mubanze munye uwariwe