Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe y’Amerika Antony Blinken avuga ko afite icyizere ko ibikorwa bya dipolomasi bizatuma intambara yo muri Ethiopia irangira,
Yavuze ko yaganiriye n’intumwa y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) muri Ethiopia, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, hamwe n’intumwa y’Amerika mu karere k’ihembe ry’Afurika, Jeffrey Feltman ,
Ku wa gatatu, Bwana Blinken yagize ati: “Twizeye ko, dushingiye ku kazi k’ingenzi Perezida Obasanjo arimo gukora – ibyo turimo gukora n’ibyo abandi barimo gukora – hakiri amahirwe yo kuvamo [mu ntambara] no kwerekeza ibi ahantu heza kurushaho”, Bwana Blinken yavuze ko yanavuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia Demeke Mekonnen agashimangira ko hacyenewe “kujya mu biganiro nta kujenjeka ku guhagarika imirwano nta yandi mananiza”.
Yagaragaje impungenge atewe no kuba amagambo avugwa n’impande zombi ziri mu mirwano ashobora gukongeza urugomo mu baturage, Yavuze ko yizeye ko ibiganiro ku gahenge bizatuma imfashanyo ishobora kugera ku bo igenewe ndetse nyuma hakabaho “kuganira ku muti urambye kurushaho wo mu rwego rwa politiki”.
Ibi bikurikiye intambwe inyeshyamba zateye mu gihe cya vuba aha gishize zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa, Leta ya Ethiopia hashize igihe isabye abatuye i Addis Ababa kwisuganya bakarinda aho batuye.
Uwineza Adeline