Uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’Uburundi Domitien Ndayizeye yatangaje ko atazajya i Bamako kwitabira imihango yo gushyingura ,uwahoze ari Umukuru w’igihugu mugenzi we Pierre Buyoya, iteganijwe ku wa kabiri, 29 Ukuboza 2020 mu murwa mukuru wa Mali kubera ikibazo cy’ubushobozi bwo kwerekezayo.
Nk’uko bitanganzwa n’ikinyamakuru IWACU, Domitien Ndayizeye yagize ati”Mvugishije ukuri, nashakaga kugenda ariko nta mafaranga mfite kandi sinigeze mbisaba, ntabwo mfite iyo gahunda kandi ntibishoboka muri iki gihe kuko tutashobora kubona uko tugenda.
Domitien Ndayizeye yahoze ari umukuru w’igihugu cy’Uburundi yayoboye igihe cy’inzibacyuho ya kabiri kuva muri Mata 2003 kugeza Kanama 2005, nyuma y’igice cya mbere cyari kiyobowe na Perezida Pierre Buyoya wapfuye ku ya 17 Ukuboza 2020 i Paris ahitanwe na covid- 19.
Nkundiye Eric Bertrand