Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaraje ko atishimiye uburyo Abashinwa bigaruriye DRCongo.
Aya ni amagambo Donald Trump, yavugiye Imbere y’Imbaga y’Abamushigikiye Kuwa 4 Kanama 2022 i Panslevania , mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye ry’Abarepuburikani mu Matora y’Abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika aba hagati muri Manda ya Perezida wa Repuburika akaba ateganyijwe kuba mu Kwezi k’Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2022 .
Donald Trump yakomeje anenga Ubutegetsi bwa Perezida Joe Bidden wamusimbuye ku Butegetsi ndetse amwita umwanzi w’Igihugu.
Yagize ati:” Abashinwa bamaze kwigaruira DRCongo igihugu gikungahaye ku mutungo Kamere. Ibi biragaraza politiki mpuzamahanga icirirtse n’ imbaraga nkeya z’Ubutegetsi bwa Joe Bidden mfata nk’umwanzi w’Igihugu .”
Guhera mu mwaka wa 2007 abashinwa batangiye kwiganza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRCongo, nyuma yo kugirana Amasezerano na Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki Gihugu ibintu bitigeze bishimisha Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
DRCongo ikungahaye ku mabuye y’Agaciro azwi nka “Cobalt’’ yifashishwa mu gukora Bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi akenerwa cyane na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa.
Abasesenguzi mubya Politiki ,bemeza ko kubera umutungo Kamere DRCongo yibitseho ,ishobora kuba isibaniro hagati y’Ibihgu by’ibihangange cyane cyane muri ibi bihe bino bihugu bihanganiye muri Ukraine na Taiwani , aho buri ruhande rwifuza kugira ijambo no kugenzura Isi uko rubyifuza, ubu isi ikaba isa niyamaze gucikamo ibice Bibiri kimwe kigizwe rw’Ibihugu by’Uburengerazuba biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igice cy’Uburasirazuba kirangajwe Imbere n’Uburusiya n’Ubushinwa.
HATEGEKIMANA Claude