Umuneke ni zimwe mu mbuto z’ingenzi mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi kuko ufitiye runini umubiri ubwawo ndetse ukaba wibitsemo byinshi umubiri wawe ukenera.
Icyiza cyo kurya imineke , ni uko iboneka ahantu hose kandi ikaba ihendtse ku buryo buri umwe wese yashobora kuwigurira.
Dore zimwe mungirakamaro z’Umuneke:
1. Ubamo imbaraga umubiri ukenera (muri garama 100 z’umuneke habamo kalori 89,ikindi ukungahaye kuri vitamin nyinshyi ,imyunyu ngugu ndetse n’ibindi birwanya kwangirika k’uturemangingo.
2. Umuneke wongera akanyamuneza n’ibyishimo ukarinda kwigunga,Umuneke
ukungahaye kuri tryptophan, iyi ni imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera ngo
ubashe guhorana ibyishimo, umunezero ndetse no kwibuka ibintu byinshi.
3.Umuneke ugizwe n’amasukari yoroshye nka fructose na sucrose zongera imbaraga mu
mubiri. Kubera aya masukari bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu
bakora sport bashaka imbaraga zako kanya ndetse no kubana bafite ibiro bike.
4. Ukungahaye kuri fibre,muri garama 100 habamo 2.6g za fibre , ibi bituma
urwungano ngogozi ruhora rutunganye bikarinda constipation.
5. Imineke ni isoko nziza ya vitamini B6, iyi vitamini irinda udutsi duto two mu
bwonko kwangirika n’ikibazo cyo kugira insoro nke zitukura.
6. Umuneke ukize ku myunyu ngugu itandukanye; umuringa, manyesiyumu na
manganeze; Manyesiyumu igira uruhare mu gukomeza amagufa no kurinda
umutima, umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura
7. ukungahaye kuri potasiyumu nyinshi, ituma umutima ukora neza, ikongera udutsi
duto dutwara amaraso birinda umuvuduko w’amaraso ukabije. Kongera
potasiyumu ufata no kugabanya sodiyumu (akenshi igaragara mu munyu cg ibindi
birimo umunyu) ni ingenzi mu kugabanya indwara z’umutima nyinshi.
8. Urwanya diyabete yo mu bwoko bwa 2, kanseri zitandukanye cyane cyane iy’impyiko.
Yongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ufasha mu ikorwary’insoro zera
9. Ufasha gusinzira neza Ku bana cg n’abantu bakuru basinzira bibagoye, ushobora
gufata umuneke umwe isaha 1 mbere yo kuryama bikagufasha gusinzira neza kandi vuba.
Jessica Mukarutesi
Ibi by’imineke byo nibyo. Gusa ntabwo buri wese muri ibi bihe ntiyashobora kwigondera umuneke! Nyarugenge mw’isoko iseri rya Kamara ni Frw 2,000 kugeza Frw 3,000.00!