Urunyogwe ni amashyaza mabisi, iyo ururiye uba uriye intungamubiri zinyuranye kandi zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.
Mu runyogwe dusangamo Intungamubiri nyinshi zitandukanye: izongera Ingufu, Ibinyasukari, Poroteyine, Fibre, Ibinure bitarimo cholesterol, Vitamini zinyuranye nka Vitamin B9, Vitamin B5, Vitamin B3, Vitamin B2, Vitamini A, Vitamini C, Vitamini E na Vitamin K
* Imyunyungugu nka Sodiyumu, Potasiyumu, Kalisiyumu, Umuringa, Ubutare, Magnesium, Manganese, Selenium, Zinc
* Beta carotene
* Beta crypto-xanthin
* Lutein-zeaxanthin
* Nkuko tubibonye hejuru, mu runyogwe dusangamo vitamin B9 ari yo izwi nka folic acid cyangwa folate. Iyi ni imwe muri vitamin zo mu itsinda rya vitamin B ikaba ari vitamin ikenerwa n’umwana ukiri mu nda ya nyina kugira ngo DNA ye ikorwe neza.
Muri 100g z’urunyogwe habonekamo 64mcg zayo zingana na 16% zikenewe ku munsi. Iri funguro ni ingenzi rero ku mugore utwite kuko ririnda umwana kuzavukana ubumuga akenshi bukunze gufata urutirigongo.
* Urunyogwe kandi rurimo vitamin C muri 100g dusangamo 40mg cyangwa 67% zikenewe ku munsi. Iyi vitamin ikaba ari ingenzi mu gufasha umubiri gusohora imyanda no kongerera ingufu ubudahangarwa bwawo. Ibi bikaba birinda umuntu indwara zandura
* Mu runyogwe kandi dusangamo beta-sitosterol. Ubushakashatsi bugaragaza ko imboga n’imbuto zikize kuri yo zifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
* Kandi urunyogwe rukungahaye kuri vitamin K. Muri 100g dusangamo 24.8mcg zingana na 21% z’ikenewe ku munsi.
Uretse kuba vitamin K ifasha amaraso kuvura no gukama iyo dukomeretse, ubushakashatsi bugaragaza ko iyi vitamin igira uruhare mu gutuma amagufa akomera ndetse imyunyungugu akeneye akabasha kuyibika.
Ibi rero bigira uruhare mu kurinda indwara zinyuranye zangiza amagufa ndetse binafasha mu kurinda indwara ya Alzheimer.
* Nkuko twabibonye mu runyogwe harimo beta-carotene, lutein na zea-xanthin hamwe na vitamin A (muri 100g harimo 765 IU bingana na 25.5%). Vitamin A ikaba ari ingenzi mu gutuma amaso, uruhu n’ibindi bice by’umubiri bikora neza. Naho ziriya flavonoids zo zikaba zirinda kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha n’iyo mu nzira y’igogorwa cyane cyane mu kanwa.
Kurya urunyogwe buri munsi byongerera umubiri wacu ubudahangarwa.