Umunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje amagambo akomeye azabwira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi bahuye.
Uyu munyapolitike yatangaje ibi ubwo yavugaga ko umunsi yaciye iryera Perezida Kagame azamubwira ati“Mugenzi wanjye nkunda, buri wese agomba kwita ku karima ke, ntiyivange mu bitamureba”.
Ibi kandi yongeye kubisubiramo ubwo yemezaga ko amatora ari imbere mu mpera z’uyu mwaka naramuka ayatsinze ibintu by’igihugu cye na Perezida Kagame azabishyira ku murongo.
Uyu munya Politiki Martin Fayulu yongeye ho ko naramuka atsindiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azagirana ibiganiro byeruye n’umukuru w’igihugu cy’Urwanda akamwerurira ko abantu bose bareba ibibareba, mbese buri wese yita kukarima ke.
Yakomeje avuga ko azamumenyesha ko Congo ari igihugu cyigenga, igihugu gikomeye kandi mwereke ko igihugu cyacu cyateye imbere kandi ari ndakorwaho. Ati” Nzamusaba ko twagirana ubufatanye bwiza aho guhora turyana nibura tugatahiriza umugozi umwe.”
Ibi byagarutsweho ubwo bagaragazaga ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi umaze igihe utagenda neza nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zeguye intwaro zikongera guhangana n’ingabo za Leta ya Congo.
Uwineza Adeline
Uyu mugabo atangiye gushyira ubwenge ku gihe none ubu yayobora Congo niba azi neza ko kubana neza n’u Rwanda ari inyungu zabanyarwanda n’abanyekongo.