Mu gihe mu Rwanda bibaye ku nshuro 26 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,twabakusanyirije urutonde rwa bamwe mu bahanzi bazize Jenoside muri icyo gihe
-
Sebanani Andre
Sebanani Andre umwe mubashinze Ochestre Impala aza no kumenyekana mu ndirimbo Mama Munyana,Urabaruta,Karimi ka shyari, mu buhanga butandukanye nkaho yacurangaga umuduri mu ndirimbo Mobutu Seseko mubyeyi wa Zaire n’izindi nyinshi tutibagiwe Ikinamico nka Rusisibiranya cyane mu Ndamutsa.
2.Rugamba Cyprian
Rugamba Cyprian washinze itorero Amasimbi n’Amakombe agahimba ndetse akanandika indirimbo nyinshi nk’Amacumu y’inda,Ntakivurira,Agaca,Akana karembera,Ijuru rirakunze n’izindi nyinshi zagiye zikoreshwa mu bitaramo byaba ibya Radiyo Rwanda ndetse no mubirori tutibagiwe n’izihimbaza Imana nk’Umwami utetse ijabiro,Nzataha Yerusaremu n’izindi nyinshi.
3.Bizimana Lotti
Bizimana Lotti washinze Orchestre Ikibatsi wamenyekanye cyane mundirimbo zari zifite injyana yihariye nka Ndumuzungu,Yankoko y’iwacu,Cyabitama n’izindi nyinshi akaba yari n’umurezi mu ishuri ryisumbuye rya APACE.
4.Gatete Sadi
Gatete Sadi wamenyekanye muri Orchestre Abamararungu mundirimbo nyinshi nka Taxi,Ishyano,Rubyiruko dutarame n’izindi nyinshi.
5.Rugerinyange Eugene
Rugerinyange Eugene wabarizwaga muri Orchestre Ingeri zari zikunzwe cyane n’urubyiruko uyu akaba yibukukwa cyane mu ndirimbo Umurisa ubwo bagenzi be berekezaga mu Nkotanyi we ntiyabashije kubona inzira kugeza ubwo ababisha bamwivuganye.
6.Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue wari umuhanzi w’umuhanga doreko yari yarize mu zika muri USA wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ubara ijoro yaba iyambere n’iyakabiri,Kwibuka abantu bitaga hagati y’ibiti bibiri,uyu akaba ariwe muhanzi rukumbi wabashije kugurije indirimbo hanze y’u Rwanda nkaho yitabiriye amarushanwa mu Butaliyani akoresheje umuhungu we wari mukigero cy’imyaka 7mundirimbo La contant cyangwa ihorere mama,uyu mwana niwe wenyine wabashije kurokoka Jenoside kuko umuryango wose wa Rodrigue waratikiye azwi ku izina rya Iradukunda Varelie.
7.Uwimbazi Agnes n’umugabowe Bizimungu Dieudonne
Abanyarwanda babayeho hambere aha babashije kumenya amarushanwa yitwaga Agaseke k’Amahoro bamenye cyane ibihangange bibiri:
Uwimbazi Agnes n’umugabowe Bizimungu Dieudonne bamenyekanye cyane mukwiharira aya marushanwa badakomotse ikigali ahubwo bituriye ahazwi nko muri Ngororero y’ubu,mundirimbo zabo nyinshi aho umugore yateraga umugabo kamwikiriza cyane nko mundirimbo: Nzakubyarira akana musa,Inzovu y’imirindi,Ibango ry’ibanga,Urujeje rw’Imisozi igihumbi n’izindi nyinshi cyane mbese yari nka Dolly Parton na Kenny Rogers.
8.Iyamuremye Saulve
Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka y’Inyamasheke, undi muhanzi nawe wapfuye mu gihe cya Jenoside ni Rwakabayiza Berchmas waririmbaga muri Korali de Kigali, undi muhanzi wapfuye mu gihe cya Jenoside waririmbye muri Korali de Kigali ni Kayigamba Jean de Dieu, muri Jenoside hapfuye na none umuririmbyi wo muri Korali Ijuru witwa Kalisa Bernard.
9.Sekimonyo Emmanuel
Sekimonyo Emmanuel uyu muhanzi yaririmbaga ubuzima busanzwe akaba yaramenyekanye cyane mundirimbo: Umwana w’Umunyarwanda,Imbabazi Bambe n’izindi nyinshi.
Jenoside kandi yo muri mata 1994 yakorewe Abatutsi ntiyarebeye izuba n’abahanzi bari abakozi b’Imana ntawarenza amaso Korali yitwaga La Fratelinite yo mu Kiyovu kuri EPR mundirimbo nyinshi zari ziryoheye amatwi nka Yesu Kristu ari kungoma, Ntutinye kumubwira kuko akwitayeho n’izindi abenshi mubari bagize iyi corali barishwe.
10.John Uwizeye
John Uwizeye yamenyekanye cyane mundirimbo Umwiza w’ibwanacyambwe, ndetse n’Agasozi keza ka Rusororo aha yatakaha ubwiza bw’iwabo uyu yishwe akizamuka dore ko mugihe kitari kinini yaragaragaje ubuhanga budasanzwe.
- Twagirayezu Cassien
Twagirayezu Cassien waririmbyeVerediyana,Umuntu nyamuntu, ,impanuro,Muhoza wanjye n’izindi uyu muhanzi akaba yarahoze akora mu ruganda rwa rwakoraga muri SOCORWA aho yakoraga akazi k’ubucungamari, akaba yiganye anabana na Byunvuhore Jean Baptiste ndetse na Landeresi Landouard mu kigo cya Gatagara cyafashaga ababana n’ubumuga, uyu muhanzi akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri MERA I Gikondo.
- Umuhanzi Niyigaba Vincent
Umuhanzi Niyigaba Vincent azwi mu ndirimbo nyinshi z’urukundo doreko yaririmbaga imba mutima cyane nko mundirimbo Izuba rirenze,Ese nkubwiriki shenge,Muhorakeye ,nyaruka nyarukirayo n’izindi,uyu muhanzi nawe yishwe mu gihe cya jenoside ubusanzwe mu mirimo ye bwite akaba yari Umwalimu mu mashuri abanza,yicanwe n’umugore we Epifaniya n’umwana umwe bari bafitanye ,uwadufasha kuzabona andi mateka akazabitumenyeshya kuko usanga bamwe bavuga ko yavukaga iNyamata,abandi bakavuga ko yari atuye mu Cyahafi.
13.Randeresi Landourd
Randeresi Landourd yari umwe mubahanzi b’abahanga akaba ari umwe na Byunvuhore Jean Baptiste na Twagirayezu Cassien bose bakaba bari bararewe mu kigo cyita kubamugaye cya Gatagara cyashinzwe na Padiri Freppo aho yarazwi mu ndirimbo nka Umutarutwa,Karori nshuti nkunda,urukundo rudacogora,indahiro y’ubumwe,amafaranga n’izindi,akaba yariciwe iwabo mu Bunyambiriri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru akaba yarakoraga mu ruganda rukora amaradiyo Mera.
Kuki imbaga nyamwinshi yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi?
Mu kiganiro Rwandatribune.com Bwana Bushayija Pascal umuhanzi wa karahanyuze yadutangarije ko abahanzi b’icyo gihe bari Abahanuzi bari bazwi cyane,kandi benshi batangaga ubutumwa bw’urukundo n’amahoro,
ariko kubera ingengabitekerezo ya jenoside yariho icyo gihe,iyo waririmbaga indirimbo rimwe na rimwe bakwiyenzagaho,yatanze urugero rwa Nyakwigendera Rodrigue Karemera ku ndirimbo yiswe Ubarijoro aho abamwishe bamushinjaga ko iyi ndirimbo yakanguriraga Inkotanyi gutera Leta ya Habyarimana Juvenal.
Shamukiga Kambale