Ubusanzwe abagabo bakunze kugaragara nk’abatagira ikintu na gito bitaho, gusa imbere muri bo mu buryo twakita ubwa bucece bita ku bintu cyane ndetse abahanga bagaragaza ko barusha kure abagore kwita ku bintu bimwe na bimwe.
Mu buzima busanzwe abantu barakenerana, gusa abari mu rukundo bo bakenerana kuri byinshi bitandukanye bigeze n’aho umwe hari ibyo aba yifuza gukorerwa cyangwa se kubwirwa na mugenzi we bari mu rukundo cyangwa babana nk’umugore n’umugabo.
- Ndagukunda
Ubusanzwe ijambo “Ndagukunda” risa n’irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk’iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk’umugabo.
Umugabo we ashobora kutavuga ijambo “Ndagukunda” inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk’umugabo.
- Ni izihe nzozi zawe?
Abagabo bakunda gusa n’abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ariwe mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n’umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita k’ingorane mu buzima bwe.
Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk’aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z’umugabo ziba iz’umugore we n’iz’umugore zikaba iz’umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y’umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.
- Ndakwizera
Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n’umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n’urinzwe n’uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.
- Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe
Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y’umugore we bikamuha ishusho y’uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.
Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk’intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n’urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk’ayo. Ibi rero ku mugabo w’umunyamahane ashobora kubyumva nk’aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho
- Ndakubabariye
Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu.
Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva.
Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y’ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.
- Twasenga?
Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w’umuryango, imibanire n’urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k’umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire.
Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.
- Umunsi wawe wagenze gute?
Abagore benshi bakunda kwihugiraho, bakirebaho ku kantu kose ndetse bakashaka kurebwa n’abagabo cyane cyangwa bakifuza kumva abagabo babo bababaza uko umunsi wabagendekeye. Ikindi abagore bose bifuza abagabo babatega amatwi bakumva iby’imigendekere y’umunsi wabo, ariko ntibibuke gushaka kumenya uko umunsi w’umugabo wo wagenze.
Iyo umugabo abajijwe uko umunsi we wagenze, ku nshuro ya mbere ashobora gutungurwa ndetse akaba yabura n’icyo avuga, ariko nukunda kujya umubaza icyo kibazo kenshi, bizatuma agufungukira kurushaho kuko azabona ko yitaweho kandi akunzwe kurushaho. Abagabo bakunda kumvwa cyane nabo, bashaka umuntu wo kwizera cyane, bakaruhukana ndetse bakanasangira ibyishimo.
- Ndatekereza Ko Wibeshye
Abagabo bakunda kubaho nk’abayobozi, ariko ntabwo banga gukosorwa, icyo bitaho cyane n’uburyo bakosorwamo. Iyo umugabo yakosheje, bisaba ko umugore we amwegera akamwereka ikosa yakoze ariko hano bisaba ko umugore adahubuka ahubwo abikorana urukundo n’ubushishozi.
Atari mu buryo bwihutisha ibintu, adateshejwe agaciro, adakojejwe isoni mu bantu, adatutswe cyangwa ngo abwirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ikosa ntirihanishwa irindi.
Mukosorere ahiherereye, mwereke igitekerezo cyawe n’uko ubyumva ndetse umwereke n’igisubizo cyakosora iryo kosa, ntubimuhatire umuhe umwanya abitekerezeho, ntumwihutishe byose ni buhoro.
Uburyo wakoresha nk’umugore ndetse na kamere yawe ubwabyo ubikoresheje mu rukundo byamutsinda agaca bugufi. Bigaragazako witaye ku mugabo wawe ndetse hari ibyiza ushaka kumuremamo. Abagabo bakururwa cyane n’abagore babubaka mu buryo bwose.
Umutesi Jessica