Nyuma y’amakimbirane yabonetse hagati ya Leta y’u Burundi na Leta y’u Rwanda, Leta y’u Burundi igashinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa Red Tabara urwanya Leta y’u Burundi, u Rwanda narwo rugashinja u Burundi kuba byarimanye Abarundi bishe abantu babo mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ibintu byakurikiwe no gufunga imipaka iva I Burundi yinjira mu Rwanda, reka tubibutse bimwe mu bihe Leta y’u Rwanda yatabayemo igihugu cy’u Burundi.
Usibye ibibazo bya hato na hato abaturanyi bashobora gufashanyamo , hari ibihe bikomeye Abarundi batakagombye kwibagirwa batabawemo n’abagenzi babo ba banyarwanda mu gihe byari bikomeye.
Bimwe muri ibyo bihe ni ibi bikurikira:
Ku nshuro ya mbere Leta y’u Rwanda havuzwe ko yigeze kwishurira u Burundi amadeni bari bafite mu muryango wa EAC.
Ku nshuro ya Kabiri, tariki ya 17/01/2013, Ingabo z’u Rwanda zazimije inkongi y’umuriro yari yafashe Isoko ya Bujumbura.
Ku nshuro ya Gatatu Ingabo z’u Rwanda zatabaye iz’u Burundi muri Centrafique.
U Rwanda kandi mu mwaka wa 2022, rwafashe Abarwanyi ba Red Tabara bagera 19 ba bohereza leta y’u Burundi.
Uretse ibi turebeye hamwe hari n’ibindi bitandukanye ibihugu byombi byagiye bifashanyamo, byagakwiye kuba intandaro y’imikoranire n’imigenderanire myiza, bityo bakareba icyo bapfana kurusha uko bahanga amaso icyo bapfa nacyo kidafatika.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com