Iyo urwaye kanseri hari ibimenyetso ugenda ugaragaza, iyo ubibonye biba bigusaba kwihutira kujya kwa muganga akagusuzuma akareba ko ariyo koko.
Nuramuka ubonye bimwe mu bimenyetso tugiye kuvuga uzihutire kujya kwa Muganga agufashe gukura ubuzima bwawe mu kaga
1.Inkorora idakira
Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho uburwayi bwa kanseri. By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa,kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha
2.Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko
Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura
Kugiri ububare keshi si ikimenyetso cya kanseri, ahubwo iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore .
3.Guhinduka k’uruhu
Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.
4.Igisebe kidakira
Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko gishobora kukuvimo uburwayi bwa kanseri cyagombye gukurikiranwa bidatinze.
5.Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye
Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri ya porositate.
6.Kunanuka mu buryo budasobanutse
Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro.
7.Igishyuti cyangwa kubyimbagatana byizanye
Igihe cyose umuntu agize igishyuti ni byiza kwihutira kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira ingirangingo zo ku ruhu. nk’urugero akabyimba mu gatuza gakunda kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere.
8.Kutabasha kumira
Abashakashatsi bavuga ko kutabasha kumira ibiribwa runaka abikwiye kwitonderwa kuko ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’imihogo.
Mukarutesi Jessica
Abo basore ba M23 ndareba bakora nk’iby’abana.Bararekura ibice birenda 6 bari barafashe ku zihe mpamvu ko n’ubundi FRCD n’abambari bayo batareka kurwana.Ahubwo bakabaye bafata icyitwa uburasirazuba bwa Congo bwose,ukareba ko imishyikirano idahita itangira bushya.Isasu rizibura ugutwi,bigatuma uwanze kumva,yumva.