Ingano y’umunyu umuntu agomba gukoresha k’umunsi, umuntu akwiye kurya miligarama 2.400 ku munsi ,ugenekereje ni akayiko gato kamwe bavangisha icyayi, kagomba kuba kuzuye umunyu , iriya niyongano udakwiye kurenza ,iyo urya umunyu mwinshi hari ingaruka mbi utangira kukugiraho .
Umunyu ni ingenzi mu mikorere y’umubiri muri rusange ariko kuwurya birenze bishobora gutera ibibazo bikomeye nko kwibasirwa n’indwara z’umutima , hypertension nizindi nyinshi ….
inkuru bijyanye Kurya umunyu mwinshi bitera ibyago bikomeye ku mubiri birimo n’urupfu ,Sobanukirwa na byinshi.
- Kubyimba mu maso ndetse no kuba wabyimbirwa mu nda
muri rusange ,kurya umunyu ukurura amazi .iyo wariye umunyu mwinshi bituma , impyiko zidasohora amazi menshi kugira ngo ya mazi abashe kuringaniza no kujyanishwa na wa munyu wariye ,ibyo bikaba bishobora gutera kuba wabyimba nko mu maso kubera ko ya mazi aba ari menshi mu mubiri , muri make impyiko zitayasohoye .
nanone burya ushobora kubyimba mu nda kubera ko byabiryo wariye byabashije gukurura amazi menshi kubera ko birimo umunyu mwinshi .
- Guhorana inyota
iyo wariye umunyu mwinshi ,wumva ufite inyota nyinshi ,ibi bigaterwa nuko umubiri wawe uba ugusaba amazi menshi kugira ngo abashe gufungura no kuringaniza wa munyu , ngo ikigero cyawo mu maraso kijyanishwe n’ikigero gikwiye .
bityo ibyo bigatuma ugira inyota ngo ubashe kunywa amazi menshi kandi ibi bikorwa n’ubwonko ,kugira ngo bugukangurire kunywa amazi menshi .
- Kuribwa umutwe
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bukorwa na kaminuza ya John Hopkins ,bwagaragaje ko kurya umunyu mwinshi bishobora kugutera uburwayi bwo guhorana umutwe ukubabaza cyane cyane kikaba ari ikimemenyetso kigaragara kuri benshi .
Kurya umunyu mwinshi bihoraho bishobora gutera ikibazo cyo guhorana umutwe ukurya ,ariko bishobora no kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa hypertension nabwo bushobora no guterwa no kurya umunyu mwinshi .
- Kwibasirwa n’indwara ya Eczema
Eczema ni indwara ifata uruhu ,aho ishobora gutera uruhu kwangirika no kugaragara nabi ,ariko ushobora gufatwa niyi ndwara biturutse ku kurya umunyu mwinshi ,
umunyu mwinshi utuma umubiri ukora ibyitwa T cells mu rwego rw’ubudahangarwa bwawo mu guhangana n’indwara ,ibyo rero bikaba binatera ikibazo cya inflammation ku ruhu arinabyo bibyara buriya burwayi bwa Eczema
- Ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’igifu biriyongera
Uburyo bwu gushyira umunyu mu biryo buritonderwa kuko umuntu mwinshi ari mubi
kanseri y’igifu ni kanseri mbi cyane ,iza ku mwanya wa gatatu muri kanseri zica cyane , kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo gufatwa niyi kanseri .
ubushakashatsi bugaragaza ko kurya umunyu mwinshi biza ku mwanya wa mbere mu bintu byakongerera ibyago byo gufatwa niyi kanseri.
- Ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’utubuye two mu mpyiko biriyongera
Indwara y’utubuye two mu mpyiko ( kidney stones ) kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo gufatwa niyi ndwara .
ibi biterwa nuko umunyu mwinshi utuma impyiko zisohora umunyungugu wa karisiyumu mwinshi binyuze mu nkari ,uyu munyungugu iyo uhuye n’ikinyabutabire cya uric acid nibyo bibyara utu tubuye .
- Byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 ,bwagaragaje ko kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kuba uturemangingo two mu bwonko twakwangirika bityo umuntu akaba yakwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa bya hato na hato.
Jessica Umutesi