Uruhu rwo mu maso rukenera gusukurwa byihariye, birenze koga amazi n’isabune nanone harimo gufata indyo yuzuye, gusinzira bihagije, gukora siporo n’ibindi.
Reka turebere hamwe bumwe mu buryo bushobora kugufasha kugumana uruhu rwawe rworoshye kandi rutoshye.
- Karaba mu maso inshuro ebyiri ku munsi
Gukaraba mu maso inshuro ebyiri ku munsi mu gihe ubyutse no mugihe ugiye kuryama ni bimwe mu bintu bishobora gufasha uruhu rwawe kumera neza bikaba akarusho wifashishije amazi y’akazuyazi kandi wabanje gukaraba neza intoki.
- Irinde gukaraba amazi ashyushye
Impamvu ni uko ashobora kwangiza uruhu rwawe rugatakaza amavuta y’umwimerere rukumagara.
- Irinde kwisiga amavuta uruhu rwamaze kumagara
Ni byiza kwisiga ukimara gukaraba mu maso kandi ukirinda guhora ku mavuta amwe bitewe nuko uko ibihe bisimburana ari nako amavuta uruhu rukenera aba atandukanye (Urugero: mu gihe cy’itumba uruhu rukenera amavuta atandukanye n’ayo mu gihe cy’izuba).
- Irinde kwisiga ibirungo by’ubwiza mu maso buri gihe wikurikiranya
Ibi bituma uruhu rwawe ruruhuka no mugihe wabyisize ntukibagirwe gukaraba mu maso mu gihe ugiye kuryama.
Ikindi ukwiye kwitondera ni ubwoko bwabyo. Usabwa gushishoza mbere yo kubigura kuko hari ibiba byifitemo ibinyabutabire byangiza uruhu (nka Paraben n’ibindi).
- Nywa amazi ibirahure 6 kugeza ku 8 byibura ku munsi
Uretse kuba amazi ari ingenzi mu buzima busanzwe agira n’uruhare rukomeye mu gufasha umuntu kugira uruhu rworoshye kandi rufite itoto.
- Kwita ku gufata amafunguro agizwe n’imboga n’imbuto
Uretse kuba imbuto n’imboga ari byiza ku buzima bwa muntu, ni n’ingenzi mu gutuma ugira uruhu rutoshye bityo tukaba dusabwa gufata ayo mafunguro.
Jessica Umutesi