Byinshi mu mateka ya Nyakwigendera Padiri Paulin Roupias wishwe na Rukara rwa Bishingwe.
Nkuko Rwandatribune ikunze kubagezaho inkuru zicukumbuye ,none tugiye kubagezaho ,byinshi mu mateka y’uwihayimana Padiri Paulin Roupias wari Padiri muri Paruwase ya Rwaza.
Padiri Roupias wahimbwe Rugigana,akomoka mu gihugu cy’uBufaransa,yavukiye ahitwa Arcanhanac muri Diyosezi ya Rhodez ku italiki ya 31 Ukuboza 1872,amashuri yisumbuye yayize muri Koleji ya Graves,Filozofiya na Tewolojiya yabyigiye muri Seminari nkuru ya Rhodez
Yinjiye mu muryango w’Abapadiri bera ari umudiyakoni,atangira Novisiya tariki ya 02 Ukwakira 1897,yahwe ubu Padiri kuwa 14 Kanama 1898,Umwaka wo kwimenyereza ubutumwa yawukoreye mu ngo zitandukanye z’umuryango w’Abapadiri bera.
Kanama kuwa 10 Ukwakira 1900yafashe urugendo rwerekeza muri Afurika ahagera muri Gashyantare 1901,atangirira umurimo w’Imana muri Vikariyati ya Nyanza yo hagati urwanda rwabarizwagamo,muri Gashyantare 1901-1904 yakoreraga muri paruwasi ya Ukerewe muri Tanzaniya.
Ntabwo muri Tanzaniya byamworoheye kubera indwara yari ihari ya Maraliya,yaje kugarurwa mu Rwanda muri Paruwasi ya Nyundo kuva muri 1904-1905,ahava yoherezwa iSave 1905-1906 aho yabaye Padiri mukuru.
Taliki ya 02 Ukuboza 1906 yoherejwe iRwaza aguaranye na Padiri Leon Classe wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwaza.
Kuya 01 Mata 1910,nibwo yaguye mu gitero yagabweho n’Abarashi ahitwa mu Gahunda yicwa n’uwitwa Manuka wari mu ngabo za Rukara n’ubwo benshi bavuga ko ari Rukara.
Padiri Paulin Roupias yari azwiho kugira umurava ku buryo atihanganiraga abanebwe,yari umuntu muremure ubyibushye,agapima ibiro birenga ijana,uwo murava ukomeye yagiraga ninawo watumye abantu bamwita RUGIGANA.
Urupfu rwa Padiri Rugigana rufite impamvu nyinshi zahuriranye ,muri iki gihe hari intambara nyinshi zagabwaga kuri Misiyoni ya Rwaza ,ibi bitero byakorwaga n’abahaturiye ndetse hakitabazwa n’Abaturage b’abarwanyi bari batuye ahitwa mu Kiryi,Aba Padiri nabo ntibaboroheye babaminjagamo amasasu.
Mwizerwa Ally