Col Lizinde Théoneste ni umusirikare uzwi mu mateka y’ubutegetsi mu Rwanda.
Mu gitondo tariki 5 Nyakanga 1973 Major Lizinde ni we watangaje kuri Radio Rwanda ko Perezida Grégoire Kayibanda yahiritswe ku butegetsi, asobanura impamvu byakozwe.
Byari byakozwe n’abasirikare 11 bakuru bayobowe na Gen Maj Juvénal Habyarimana. Maj Lizinde (icyo gihe) ntiyari muri aba 11 ariko yari ku ruhande rwabo.
Kuwa Gatatu tariki 23 Mata 1980, nibwo hasohotse amakuru atunguranye ko Lizinde wari ukuriye iperereza yafatanywe n’abandi basaga 40 bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika Habyarimana yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Kuvumbura ingoma Kalinga nibyo byaba byarakururiye umwaku Lizinde?
Théoneste Lizinde wagize ishema ryo kuvumbura Kalinga na Cyimumugizi. Mu kwishimira ko yavumbuye izo ngoma aho zari zihishe, mu mwaka w’1979, Théoneste LIZINDE yanditse ku giti cye igitabo yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Abakulikiye amakuru, badutangalije ko inkuru y’ivumburwa rya Kalinga igeze kuli Mgr Alexis Kagame wali uzi iby’ubwo buhanuzi kuko yali yarabaye umwiru ; yahise avuga ati:«Niba ali byo, uwavumbuye ubwihisho bw’ibwizo ngoma z’ibwami bizamukoraho» Niko byagenze koko, Lizinde yahise agirana ibibazo bikomeye na Perezida Habyalimana, utalishimiye ko icyo gitabo cyanditwe mu izina rya Lizinde.
Habyarimana we yumvaga atali Lizinde wavumbuye izo ngoma ahubwo ko ali Inzego z’iperereza zakoreraga Présidence ya Repubulika zazivumbuye. Habyalimana yahise ashinja Lizinde ubuliganya aliko Lizinde ntiyakira neza icyo kirego. Lizinde yafashe Habyalimana nk’indashima mbese nk’umuntu wikunda! Ibyakulikiye , barahanganye karahava, Lizinde atangira gutegura ibikorwa bya Coup d’Etat yaje gupfuba maze mu mwaka 1980 yarafashwe arafungwa ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nkuko twabivuze haruguru.
Mu 1991 abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bari baratangije intambara ku butegetsi bwa Bwana Habyarimana, bagabye igitero cyageze no kuri Gereza ya Ruhengeri, bafungura imfungwa zirimo na Col Lizinde,Komanda Biseruka Stanislas na Kapiteni Muvunanyambo.
Col Lizinde Théoneste yahise ajya gufasha Inkotanyi mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana rwagejeje FPR-Inkotanyi ku butegetsi mu kwezi kwa karindwi mu 1994.
Imyaka micye nyuma yo gufata ubutegetsi Col Lizinde, wari mu basirikare bakuru, hari yaje kurenga umurongo,abonyeko ashobora gukurikiranwa ,ajya mu buhungiro muri Kenya.
Tariki 04 y’ukwezi kwa 10 mu 1996, nabwo hari ku wa gatanu, Col Lizinde n’inshuti ye umucuruzi Augustin Bigirimfura, bari bamaze iminsi babuze habonetse imirambo yabo i Nairobi muri Kenya bishwe barashwe n’abataramenyekanye.
Uyu munsi hashize imyaka 26 Col Lizinde Théoneste yishwe,uyu mugabo yakunze gushyirwa mu majwi ko ariwe wishe abanya politiki b’iGitarama ku mabwiriza yahabwaga uwitwa Sembagare wari Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri,abo ba nyepolitiki bakaba baricishijwe inzara,mu cyegeranyo cyakozwe na Amnesty international muri 1974,kivuga ko Abanyapolitiki bishwe nyuma ya Kudeta ya Kayibanda barenga 300.
Mwizerwa Ally