Hashize iminsi perezida wa Repubulika y’ U Rwanda ashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba ariwe Dushimimana Lamberd , wari umaze imyaka itatu irenga ari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena .
Itangazo rimuha inshingano nshya rikimara gusohoka, umuturage wo mu karere ka Nyamasheke witwa Habumugisha Vincent k’urubuga rwe rwa twitter rwabaye X yahise yandikaho ibibazo icumi yise iby’ingutu bitegereje uyu muyobozi mushya w’intara y’Iburengerazuba ,aho yanditse ati:ibibazo by’ingutu bikeneye ibisubizo biturutse kuri Guverineri mushya .
Icya mbere:Ikibazo cy’ingurane.
Icya kabiri:Gukemura ikibazo kibikorwa Remezo.
Icya gatatu:Kubona amazi meza .
Icya kane:Kurandura ruswa n’icyenewabo.
Icya gatanu:GuKebura abashoramari bo muri iyi ntara.
Icya gatandatu:Kurangiza burundu ikibazo kiri m’ubucuruzi bw’umucanga.
Icya karindwi:Kurengera ibidukikije habungwabungwa ikiyaga cya Kivu gisagarirwa n’abaturage.
Icya munani :Kutajya inama hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Icya cyenda:Kumenya igikwiye gukorwa ku isoko rya kirambo Nyamasheke.
Icya cumi:Guteza imbere siporo.
Rwanda tribune.com yagerageje kuvugana n’uyu muturage kugirango tumubaze mu buryo burambuye igitera ibi bibazo yavuze ntiyitaba telephone ye igendanwa, n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyigeze abusubiza , cyakora tuzakomeza gutegereza ko hari icyo abivugaho tuzakibatangariza.
Ubusanzwe intara y’Iburengerazuba ikunze kugaragaramo ibibazo byinshi bitandukanye bifitanye isano n’imiyoborere mibi .
Abasanzwe bazi neza uyu muyobozi mushya w’iyi ntara bavuga ko amenyereye iby’ubuyobozi ku buryo bamufitiye icyizere cyo kuzakemura ibibazo bigaragara muri iyi ntara. Ngo na cyane ko atari mushya m’ubuyobozi bw’iyi ntara kuko yigeze kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, ndetse muri sena y’u Rwanda akaba yari umuyobozi wa komisiyo ya politike n’imiyoborere.
Iyi ntara ifite uruhuri rw’ibibazo mu gihe ariyo ntara ifite ubutaka bwera ndetse ikagira n’amahirwe menshi mu iterambere nka Pariki,ikiyaga cya Kivu no gukora kumipaka myinshi n’ibindi.
Ibibazo by’ingutu bikeneye ibisubizo biturutse kuri guverineri mushya
1.ikibazo cy’ingurane 2.Gukemura ikibazo kibikorwa remezo 3.kubona amazi meza@nyamasheke 4.Kurandura ruswa n’ikenewabo 5.gucyebura abashoramari bo muri iyi ntara.
Mucunguzi Obed