Mu buzima busanzwe ,hari ibikorwa bito ,abagabo cyangwa igitsinagabo gikora kandi bishobora kwangiza intangangabo zabo cyangwa agasabo k’intangangabo ku buryo bishobora gutuma zitakaza Burundu ubushobozi bwo kubyara.
Muri rusange, Intangangabo ziba zifite uburyo kamere buzirinda kwangizwa n’ubushyuhe ndetse nibindi bintu byose byava hanze, bityo agasabo k’intangangabo ndetse n’intangabo ubwazo bikaba bitapfa kwangizwa n’ikintu icyo aricyo cyose.
Ariko nubwo bimeze gutyo, hari ibintu bishobora kuzangiriza aribyo:
1.Indwara zimwe na zimwe, cyane izandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Sida, Mburugu, imitezi ndetse n’izindi zirimo nka infegisiyo y’amabya byangiza intangangabo n’agasabo kazo.
Ikindi indwara ya diyabete nayo irazangiza, bityo ni byiza kwivuza kare izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina naneho kandi ni byiza gukora ibishoboka byose ukirinda ko izi ndwara zagufata.
2.Kwambara imyenda y’imbere igufashe cyane.
Kwambara boxer, amakariso ukamara umwanya munini cyane aguhambiriye nabyo biri mu bintu byangiza Intangangabo
Ni byiza kwambara imyenda ikurekuye Kandi ikozwe mu buryo ibasha kureka ubushyuhe bugatambuka ,cyane cyane ikozwe muri cotton ,Kandi kugira isuku nabyo ni ingenzi cyane.
3.Kurinda ikintu cyose cyongera ubushyuhe ku mabya
Aha havugwa nko Gukoresha laptop uyifatiye ku bibero cg no kwegereza ikintu cyose gishyushye hafi yicyo gice , iyo ubushyuhe bwo ku mabya buzamutse cyane ,hari ikigero bigeraho bukangiza agasabo k’intanga bityo ukaba watakaza ubushobozi bwo kubyara.
4.Kwegera ibintu birekura amareyo (radiation)
Bimwe mu byuma birekura imirasire ,bishobora gutera ubugumba ,ni byiza kubimenya ukamenya n’uburyo wabyirinda kuko byaba byiza .
Umugabo kuba yatakaza ubushobozi bwawe bwo kubyara biturutse ku tuntu duto birashoboka .ni byiza rero kurinda igice cyawe cyo ku bugabo n’amabya, ukakirinda ikintu cyose cyahangiza cyangwa kikaba cyahindura imiterere karemano yaho.
Ni byiza kandi kwivuza indwara zifata mu muyoboro w’inkari ndetse harimo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko zishobora kwangiza udusabo tw’intanga bityo bikagutera ubugumba