Imico iranga umuntu ahanini usanga iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye gusa hari imico imwe umuntu agira ikaba ifitanye isano n’ukwezi yavutsemo.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere ahanini usanga hari udushya baba bifiteho dutangaje k’uburyo nabo ubwabo baba batazi ko badufite. Twabasomeye imbuga zitandukanye tubakusanyiriza ibintu bitandukanye abantu benshi bavutse kuri uku kwezi bahuriyeho.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere ari ko Mutarama ni abantu bifitemo ubushobozi bwo kwiyobora, ni abantu bigenga cyane bakumva y’uko ibintu byose bashobora kubyikorera nta bundi bufasha bahawe, baba ari abantu batuje ariko n’ubwo batuje bakunda gusabana, mu buzima bwabo baratekereza cyane kandi bakaba bazwiho guhanga udushya no kugendera ku mategeko.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere bakunda kwita cyane ku bintu by’umuco kuko hari bamwe mu bahungu bakunda gutereta abakobwa bo mu cyaro ndetse n’abakobwa bikaba uko kuko bakunda kugendera ku muco cyane.
Abantu bavutse mu kwa mbere bakunda kwijijisha. Bakunda abantu babatera imbaraga, bagakunda abantu babari iruhande bahora bishimye, si abantu usanga bababaye cyane kubera ko ubuzima bakunze kububonera mundorerwamo nziza.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere ntabwo bakunda kurwaragurika cyane usanga ubuzima bwabo buri ku murongo, ni abantu bizigama kuko iyo hari ikintu bagiye gukora babanza gutekereza cyane ndetse niyo hari umwanzuro bagiye gufata usanga ari ikintu babanje gutekerezaho mu bihe bihagije.
Ibibi bishobora kuranga abantu bavutse mu kwezi kwa mbere
Ikinyamakuru Apost, cyanditse ko umuntu wavutse mu kwezi kwa mbere atari kenshi azakumva ngo narangiza agutege amatwi ariko nyamara nta bundi bugome bwo kuba wamubwira ibintu ntagusubize ibintu byinshi, rimwe na rimwe ntabwo aba ari aho.
Nibyiza rero ko niba ugiye kumubwira ibintu ugomba kurasa kuntego kuko ushobora gusanga yigendeye uramutse uvuze byinshi.
Ntabwo akunda ibintu bya kururukururu iyo ikaba impamvu ishobora gutuma ushobora kumutumira mu birori ntaze kandi ntakindi kintu arimo gukora.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere hari igihe kigera akumva arababaye kandi nta kintu yabaye, ubundi akumva arishimye kandi ntacyabaye cyo kumutera ibyo byishimo ibyo bikaba byashobora kugira ingaruka ku bantu babana nawe kenshi kuko nta muntu ujyupfa kumumenyera.
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere kandi ni abantu badakunze kugendana n’ibintu by’inzaduka , aho inshuti ze cyangwa abagendana nabo bose usanga bakunze kumufata nk’umuntu ukigendera mu bihe bya kera kubera ko babona atagendana nabo mubigezweho.
Mu rukundo dore uko umuntu wavutse mu kwezi kwa mbere y’itwara.
Niba waravutse mu kwezi kwa mbere uri umuntu ukunda abantu mudahuje igitsina cyane, ariko ukaba umuntu uhitamo mu buryo bugoranye.
Benshi bashimishwa no kubana nawe mu rukundo kuko uri umuntu mwiza cyane, mu buzima bwawe biroroha gukundana n’umuntu winzozi zawe kuko ufite ikimeze nka rukuruzi, ukundana n’ibikuba kumutima kandi iyo ubonye uwo wita uwanyawe umukunda neza ntashobora kugenda utamubwiye ko umukunda.
Ikintu ushyira imbere mu rukundo ni ibyishimo kuri mugenzi wawe, iyo uri umuntu wubatse uba uri umuhanga mu kubungabunga amahoro murugo rwawe.
Inama abahanga bagira uwavutse mu kwezi kwa mbere
Ni uguturisha umutima wawe, ukawugumisha hamwe kandi ukumva yuko iterambere ndetse n’uburyo isi ihinduka ari ibintu ugomba kugendana nabyo byanze bikunze kuko isi igenda ihinduka uko imyaka yicuma.
Ugomba kandi kugerageza gutega amatwi abandi ndetse no gufasha abantu mu buryo bwagushobokera dore ko nawe igihe cyose utitaweho ari ibintu bikubabaza cyane ndetse ukumva utagifite umutuzo.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com