Ese inkorora ni ndwara Ki?
Inkorora ni imwe mu ndwara ihangayikisha uyirwaye.
Buri wese ashobora kuba yafatwa n’iyi ndwara cyane kuko yandura bitewe n’imihindagurikire y ’ikirere n’ibindi.
Mu gihe rero urwaye iyi ndwara hari ibiribwa byakunganira ugakira vuba.
Kurya ibiribwa bisanzwe byagufasha kwivura inkorora kandi nta ngaruka bigira nk’imiti isanzwe .
Ese ibyo biribwa byagufasha gukira inkorora ni ibihe?
Aha hari bimwe mu biribwa wafata ukabasha gukira inkorora ;
1 . Tangawizi (ginger ) ;
Tangawizi ni kimwe mu biribwa bikiza inkorora neza.
Iyo ufite icyayi cya tangawizi cyangwa ukaba wahekenya uduce duto twa tangawizi byagufasha cyane kuba wakira inkorora kandi ukabasha gukira vuba,
kuko iyi tangawizi ibamo ( anti -inflammatory ) bimwe mu bintu birwanya microbe zimwe nazimwe cyangwa se udukoko dutera inkorora byagufasha gukira inkorora nibindi bimenyetso biyitera .