Urubuto rwa Watermelon, ni ingenzi cyane mu buzima bwa Muntu haba ku Bagabo n’Abagore ndeste iyi Watermelon ,ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi .
Wotermelon ,imeze nkaho nta buryohe igira kuko iyo urimo kuyirya wumva ari nk’amazi arimo agasukari gake, ni urubuto rwuzuye umutobe kandi rworohereye rurimo utubuto duto duto tw’umukara, ikaba isoko nziza y’amazi akenewe mu mubiri w’Umuntu kimwe .
Uru rubuto, ruribwa baruhekenya aho urya kiriya gice gitukura, ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ariwo unywa wonyine.
Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamine twavugamo vitamini A,B1 ,B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium.
Kubera ko ikungahaye ku mazi ,ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota ,uru rubuto rubamo Colories nkeya( muri grama 100 harimo 30 colories) kandi nta mavuta menshi abamo,bituma ruba urubuto rwiza ku Bantu bose barimo n’abarwayi ba diyabete, ikindi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri aho 19% bya vitamin A umubiri ukenera buri munsi uzarusanga muri uru rubuto.
Ivura abagabo uburemba ikongerera Abagore ububobere
Kubagabo Watermelon ikungahaye kuri arginnine ifasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda, muri macye ni Viagra y’umwimerere.
si ibyo gusa, kuko ifasha n’ Abagore bamwe bakunze kwita ba mukagatare, mu kubongerera ububobere ikabafasha kwikuraho igisuzuguriro .
Mu rubuto rwa Watermelon kandi ,uzahasanga vitamine B1, B6, na vitamin C ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobe zanduza no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Jessica mukarutesi