Igihugu cy’Uburusiya, cyashimye Leta y’u Burundi k’uburyo buri kwitwara mu buhuza, bugamije gukemura amakimbirane ahanganishje Umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Ni ibyatangajwe na Serguei Lavrov Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Evariste Ndayishimye kuwa 30 Gicurasi 2023 mu ruzinduko rw’akazi aherutse ku girira i Burundi.
Ati:”Turashima umuhate wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’igihugu cye muri rusange, mu gukemura ibibazo by’ugarije Umugabane w’Afurika by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga bigari ho muri DR Congo aho Umutwe wa M23 uhanganye n’Ubutegetsi .”
Yakomeje avuga ko inzira u Burundi bwahisemo, igamije gushakira igisubizo kirambye ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Serguei Lavrov, yakomeje avuga ko atari muri DR Congo gusa, ahubwo ko u Burundi bwanagaragaje umuhate wo gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Somaliya na Centre Africa bwohereza abasirikare muri ibi bihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbye ONU.
Ibi kandi, Uburusiya bubihuriyeho na Perezida Felix Tshsekedi, uheruka gutangaza ko mu ngabo zoherejwe n’Umuryango wa EAC mu burasrazuba bwa DR Congo, ashima cyane imyitwarire y’Ingabo z’u Burundi.
Perezida Tshsisekedi yakomeje avuga ko anenga cyane izindi zaturutse muri Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, avuga ko zo zihugugiye mu busabane na M23 havuyemo iz’u Burundi zonyine.
M23 siko ibibona
K’urundi ruhande ariko, M23 iheruka kunenga Ingabo z’Uburundi azishinja uburyarya n’Ubugambanyi bitewe n’uko uduce yazisigiye muri teritwari ya Masisi, twari dutangiye kwinjirwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Nyatura igahohora abaturage ndetse gasahura n’kmitungo yabo irimo Inka n’ibindi.
Mu ijwi rya Maj Willy Ngoma avugana na Rwandatribune.com mu cyumweru gishije, M23 ntiyatnye kugaragaza ingabo z’Uburundi ziri mu burasirazuba bwa DRC, kuba zikorana ndetse zarinjiriwe n’Abarwanyi ba FDLR.
Maj Willy Ngoma kandi, yanshinje ngabo z’u Burundi, gutoza no guha intwaro imitwe ya Nyatura ,FDLR n’iyindi isanzwe ifasha FARDC guhangana na M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com