Kunywa ikawa bigira akamaro ku buzima bw’umuntu ariko kandi ishobora no kubwangiza
igihe ufashe igipimo kiri hejuru
Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba
akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.
Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha
mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora neza
Uru rubuga rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.
Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera
cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.
Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira
ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu,
kunanirwa kurya, no gususumira intoki.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri, zitandukanye n’ indwara
z’umutima.
Kunywa amatasi agera muri atanu( 5) ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe
(3)dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka mubuzi bw’umuntu.
Kunywa ikawa ni byiza ariko nanone tuyinywe murugero.
Mukarutesi jessica