Inyanya ni imboga zikoreshwa hafi ya buri munsi mu miryango yacu, nyamara hari benshi baba batazi icyo inyanya zimarira umubiri wacu.
Inyanya zigizwe n’intungamubiri nyinshi zo mu bwoko bw’amavitamini ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye.Byibuze urunyanya rumwe rushobora gutanga 40% bya vitamin C umubiri ukenera buri munsi.Numara kumenya akamaro k’inyanya, bizatuma udashobora kuzibura mu mafunguro yawe ya buri munsi nkuko ikinyamakuru India Times cyabyanditse mu nkuru igira iti ’ 10 Unbelievable Health Benefits of Tomatoes That Should Make Them A Part Of Your Daily Diet’ yo ku wa 27 Werurwe 2017.
- Inyanya zifasha kurinda kanseri zitandukanye
Ikinyabutabire bita Lycopene kiboneka mu nyanya, gituma uturemangingo twa kanseri tutiyongera mu mubiri, ibyo bigatuma inyanya zifasha kwirinda kanseri zitandukanye zafata umubiri wawe. Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ikinyabutabire cya Lycopene kiboneka mu nyanya, gifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nka: kanseri ya prostate, kanseri y’amara ndetse na kanseri y’igifu.
- Inyanya ni nziza cyane ku magufa y’umubiri wacu
Inyanya zikize cyane ku munyu ngugu wa Kalisiyumu na vitamin K. Izi ntungamubiri zose, zifasha amagufa y’umubiri gukomera ndetse zigafasha gusana ahantu hangiritse mu mubiri.
- Inyanya zifasha gusukura umubiri
Inyanya zigira intungamubiri zo mu bwoko bw’amavitamini A na C, zikagiramo n’izindi bita beta-carotene. Ibi bikaba bifasha gusukura amaraso, bigakuramo udukoko bityo bigatuma umubiri wawe wirinda indwara zitandukanye zishobora kukuzahaza. Uko urunyanya rutukura cyane ni ko ruba rukungahaye cyane kuri beta-carotene.
- Inyanya ni nziza ku musatsi
Vitamini A ituruka cyane mu nyanya ifasha umusatsi kumera neza, gukura neza ndetse no gukomera. Ikindi kandi ni nziza no ku maso, amagufa n’amenyo.
- Inyanya ni nziza cyane ku ruhu
Ushobora kuba utari uzi ko inyanya zigiramo ikinyabutabire bita Lycopene, cyifashishwa cyane muri bimwe bihenze abantu benshi bifashisha basukura mu maso, ibyo bita facial cleansers. Ibaze ko urunyanya ruhendutse, ariko rukaba rwagufasha gusa neza. Icyo bisaba ni ugufata urunyanya rukiri rukiva mu murima, ukarukata, ukarusiga mu isura yawe, ugategereza iminota 10, nyuma ugakaraba. Isura yawe izacya ndetse imere neza.