Ubuki nubwo abantu benshi bakunze kubwifashisha mu buzima bwabo , ubuki bufitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu nk’uko abahanga mu by’ubuzima babikoreye ubushakashatsi.
Muri iyo mimaro harimo kurinda indwara z’umutima ,kanseri n’ibindi nk’uko tubikesha ubushakashatsi bw’abahanga bo mu kigo cy’amerika y’Amajyepfo
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda indwara zifata umutima ndetse bukaba bwanafasha mu kuvura zimwe muri izo.
Muri iyi nkuru rero tugiye kubabwira byinshi utari uzi ku buki mu kurinda ndetse no kuvura indwara z’umutima.
Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi, muri zo twavugamo nka:
• Ibitera ingufu
• Imyunyungugu nka: Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,…
• Isukari y’umwimerere
• Za vitamin zitandukanye nka: A,B6,B12,C,D
• Za protein zitandukanye,…….
Dore bimwe mu by’ingezni ubuki bufasha umutima
1. Ubuki butuma umutima utera neza
Ubushakashatsi bwagaragaje ko unuki bufasha umutima gutera neza,nka ba bantu rero umutima wabo uba utera nabi ni byiza ko yajya byibura arya ku buki mbere yo kurya.
2. Ubuki bwongerera imbaraga umutima
Burya uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki rero burya ngo ni bwiza mu gutuma umutima wawe ugira imbaraga bityo ntucike integer ku buryo bworoshye.
3. Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima
Iya urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.
4. Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima
Ku barwaye umutima,usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.
5. Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima
Iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo.Ngo ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.
Icyitonderwa: Nubwo tumaze kubona ko ubuki ari bwiza ku mikorere y’umutima,birabujijwe guha ubuki abana bari hasi y’umwaka 1 kuko bushobora kubatera ikibazo. ikindi gukoresha ubuki butanyuze mu nganda nibyo bifasha kuko buba bugifite umwimerere wabwo.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho indi mimaro y’ubuki ku buzima bwacu harimo n’uko ubuki burinda Kanseri.
Uwineza Adeline