Indimu ikungahaye cyane ku butare bwa “potassium”, “calcium”,”copper”, ndetse ikagira na vitamine A, B na C ndetse na Fer. Ikindi kandi indiumu ni urubuto rutagira ibinure bibi. Mu yandi magambo Indimu ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu. Nk’uko tubikesha urubuga superfoodly.com, indimu zishobora kunyobwa mu mazi cyangwa zikaribwa nk’imbuto bisanzwe.
Dore imwe mu mimaro y’indimu kubuzima bwacu:
- Indimu zongera ubudahangarwa bw’umubiri
Impamvu ituma indimu yongerera umubiri ubudahangarwa, ni uko indimu ari isoko karemano ya Vitamine C, iyo Vitamine C ikaba ifasha mu kurinda umubiri indwara.
Indimu kandi zirinda indwara zifata urwungano rw’inkari n’utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mpyiko.
Indimu rero ifasha mu gukora inkari nyinshi, iyo umuntu anyoye amazi arimo indimu bituma ajya Kunyara cyangwa Kwihagarika kenshi. Uko kwihagarika kenshi bifasha mu gusohora udukoko tubi twa “bacteria” mu mubiri, ibyo rero bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari.
Ikindi kandi, amazi arimo indimu ni meza ku mpyiko, kuko agabanya ibyago byo kugira utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mbyiko (kidney stones). Niba rero umuntu yarigeze guhura n’icyo kibazo cyangwa afite impungenge zo kuzahura na cyo, yagerageza kujya anywa amazi arimo indimu yamufasha kukirwanya.
- Indimu ifasha mu bijyanye n’umuvuduko w’amaraso n’imikorere y’umutima
Ubutare na Vitamine bitandukanye biboneka mu ndimu, bifatanya mu gutuma umutima ukora neza. By’umwihariko “Potassium” iba mu ndimu ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe uri hejuru, naho Vitamine C ikagenzura ibinure bibi “cholesterol”, ikanafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Indimu irinda ibibazo bifite aho bihuriye n’umutima harimo nko guturika imitsi yo mu mutwe “stroke” kurwara umutima bitunguranye “heart attack”, ikanasukura amaraso.
- Indimu ifasha mu kwita ku buzima bwo mu kanwa
Usanga abantu bahora barwanya za “bacteria” zijya mu kanwa zikaba zahatera impumuro mbi, bibyara n’indwara zo mu kanwa zitandukanye. Amazi arimo indimu yafasha kurwanya icyo kibazo, kuko ikora nk’umuti wo kurwanya “bacteria”. Indimu ifasha n’abafite ibibazo bikomeye byo kubabara mu menyo cyangwa se kubabara mu ishinya.
Ikindi kandi, “calcium” iboneka mu ndimu ifasha mu gukomeza amenyo, ibyiza ngo ni ugukoresha indimu ifunguye, aside nyinshi yo mu ndimu idafunguye yakwangiza akantu kaba gafunitse iryinyo gatuma rimera nk’irishashagirana.
- Indimu ifasha mu buzima bw’umusatsi n’uruhu
Indimu ibamo Vitamine C, Vitamini c ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’uruhu rw’umuntu. Kuko irurinda kurwara kanseri zimwe na zimwe zifata uruhu. Ikindi kandi iyo Vitamine C ifasha umusatsi n’uruhu rumeraho umusatsi guhorana ubuzima bwiza.
- Indimu ifasha abantu bakunda kubabara mu ngingo
Hari abantu bakunda kugira ikibazo cyo kubyimba mu mavi cyangwa mu bujana, ibyo akenshi ngo biterwa n’uko ikitwa “uric acid” kiba cyabaye kinshi aho hantu, indimu rero ikaba yifitemo ubushobozi bwo kuyigabanya. Indimu kandi inongerera umuntu imbaraga, akaba yanakora siporo bityo akagabanya indwara zifata mu ngingo.
- Indimu zifasha abantu bashaka kugabanya ibiro
Abashakashatsi bavuga ko ibyitwa “pectin fiber” biba mu ndimu, bigabanyiriza umuntu ubushake cyangwa ipfa byo kurya, iyo rero umuntu adashaka kurya cyane, ni imwe mu ntambwe zo gutakaza ibiro kandi mu buryo bwiza budahungabanya ubuzima bw’umuntu. Hari n’abavuga ko indimu irwanya ibibazo by’igogora rikagenda neza.
- Indimu ifasha mu kugenzura aside mu mubiri “Acid Balance”
Iyo umuntu agize ibyago byo kugira aside nyinshi mu mubiri, biba bimwongerera ibyago byo kugira ibibazo by’uburwayi butandukanye harimo no kubabara mu ngingo, za Diyabete, kubyimbirwa “inflammation”, indwara z’amagufa, indwara z’uruhu n’ibindi.
Nubwo indimu ubundi igizwe na aside, iyo igeze mu mubiri w’umuntu ihinduka “alkaline”, abaganga basaba umuntu kunywa amazi arimo indimu n’umunyu kuko byombi byifitemo aside ku rwego rwo hejuru, ariko bihinduka “alkaline”, kandi bifasha kuringaniza aside mu mubiri.
Nk’uko tubikesha urubuga canalvie.com, hari abafata indimu nk’intwaro yo kurwanya indwara z’ibyorezo zitandunye bikwirakwizwa na za “Bacteria” harimo nk’ibibcurane n’izindi.
Urubuto rw’indimu ururya nk’uko barya imbuto bisanzwe cyangwa ukarukamurira mu mazi ashyushye ukayanwa.
Uwineza Adeline