Abantu benshi benshi bemeza ko umugore akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo, n’ubwo hari n’abantu bavuga ko umugabo ariwe wagakwiye kuba abyuka mbere y’umugore we mu gitondo.
Muri iyi nkuru twabakusanyirije impamvu zitandukanye zituma umugore agomba kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo.
Zimwe muri izo mpamvu ni izi
Kwita ku muryango : Nk’umugore murugo ni ngombwa ko akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo kugirango abone uko yita ku muryango we.
Bimuha umwanya wo kwiyitaho: Iyo umugore abyutse mbere y’umugabo we mu gitondo bimufasha kumuha umwanya wo kwiyitaho aho ashobora gukora siporo igirira akamaro umubiri we.
Impamvu nuko umugore kenshi abura umwanya cyangwa adakunda gukora siporo ngo yiyiteho rero ni ngombwa ko akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo kugira ngo nawe yiyiteho.
Kwita ku bana: Mu gihe mufitanye abana bajya ku ishuri, ni ngombwa ko umugore abyuka mbere y’umugabo we mu gitondo kugira abone umwanya wo gutegura abana ngo bajye kwiga.
Gutangira umunsi neza: Burya iyo umuntu abyutse kare bimuha umwanya wo gutangira no kwitegura no gushyira ku murongo umunsi we wose ukagenda neza, rero ni ngombwa ko umugore akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo.
Kwita ku rugo: Umugore nka mutima w’urugo Kandi agomba kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo kugira ngo abone umwanya wo kwita kurugo neza bityo umuryango wanyu ukarushaho gukomera. Umugore ni mutima w’urugo, rero akwiye kubyuka mbere y’umugabo we kugira atunganye ibya mugitondo.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com